Senegal yashegeshwe n'ibitego byo mu minota ya nyuma yatsinzwe n'Ubuholandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Senegal yari yiziritse ku Buholandi akagozi gacika mu minota ya nyuma buyitsinda ibitego 2-0 mu minota 10 ya nyuma y'umukino.

Mu mukino wa mbere w'aya makipe yombi yo mu itsinda A,warangiye Ubuholandi bwakoresheje ubunararibonye bufite mu gikombe cy'isi butsinda bigoranye Senegal ibitego 2-0.

Senegal yagaragazaga ko ishobora gutungurana yihagazeho cyane izibira Ubuholandi ndetse inagerageza kurema amahirwe gusa itenguhwa no kubura kizigenza wayo Sadio Mane wavunitse habura iminsi 8 ngo iri rushanwa ritangire.

Rutahizamu wa PSV Eindhoven, Cody Gakpo niwe washenguye abanya Senegal kuko yatanze umunyezamu Edouard umupira awuteresha umutwe wigira mu nshundura ku munota wa 84.Aha hari nyuma y'uko wari ukaswe neza cyane na Frenkie de Jong.

Senegal yari yagerageje kwihagararaho kugira ngo ishake inota rimwe,yahise ifungura umukino ishaka kwishyura ndetse itera icyugazi imbere y'izamu rya Senegal ariko ntiyabasha guhirwa n'amahirwe kuko ku munota wa 88 Papa Gueye yateye umupira mwiza ugana mu izamu ariko umunyezamu Andries Noppert awushyira muri koloneri.

Nyuma y'iminota 90 hongeweho iminota yageze 10 itahiriye Senegal kuko uko yashakaga igitego ariko yibagiwe kugarira byatumye ku munota wa 9 mu nyongera,Memphis Depay winjiye mu kibuga asimbuye azamukana umupira,atera umunyezamu Mendy ishoti undi akuramo umupira awihera rutahizamu w'Ubuholandi,Davy Klaassen wahise asongamo igitego cya kabiri cy'Ubuholandi kiba kirinjiye.

Ubuholandi bwabonye amanota yabwo 3 bigoranye ndetse bwiteguye guhangana na Ecuador yatsinze Qatar mu mukino ufungura irushanwa ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere,Wales yari imaze imyaka 64 idakandagira mu gikombe cy'isi yanganyije igitego 1-1 na USA.

USA niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Timothy Weah hanyuma cyishyurwa na Gareth Bale kuri penaliti ku munota wa 82.Aya makipe yombi ari kumwe n'Ubwongereza na Iran.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/senegal-yashegeshwe-n-ibitego-byo-mu-minota-ya-nyuma-yatsinzwe-n-ubuholandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)