Mukansanga Salima yahawe umukino wa kabiri mu gikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi w'umunyarwandakazi wanditse amateka yo gusifura igikombe cy'Isi cy'abagabo ari umugore, Mukansanga Salima yamaze guhabwa umukino we wa kabiri muri iki gikombe kirimo kubera muri Qatar.

Nyuma yo kuba umusifuzi wa 4 ku mukino w'umunsi wa mbere mu itsinda D wo u Bufaransa bwatsinzemo Australia 4-1, Salima yongeye kugirwa umusifuzi wa 4 ku mukino wo muri iri tsinda.

Ni umukino usoza itsinda D wo u Bufaransa bwamaze kubona itike ya 1/8 buzakinamo na Tunisia ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 saa 17h.

Salima azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere azaba ari umunya-New Zealand, Matt Conger kimwe n'umusifuzi wa mbere w'igitambaro Mark Rule, umusifuzi wa 2 w'igitambaro azaba ari umunya-Tonga, Tevita Makasini.

Mukansanga Salima arimo gusifura igikombe cy'Isi nyuma yo gusifura igikombe cy'Afurika cy'abagabo giheruka kubera muri Cameroun cyegukanywe na Senegal.

Match officials designations @FIFAWorldCup - Group D - 30 November - Education City Stadium

TUN🇹🇳🆚FRA🇫🇷

Referee: Matt CONGER 🇳🇿
AR 1: Mark RULE 🇳🇿
AR 2: Tevita MAKASINI 🇹🇴
4th: Salima MUKANSANGA 🇷🇼

1/2 pic.twitter.com/KaMxYycfUc

â€" FIFA Media (@fifamedia) November 28, 2022

Mukansanga yahawe inshingano ze za kabiri mu gikombe cy'Isi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salima-yahawe-umukino-wa-kabiri-mu-gikombe-cy-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)