FERWAFA yemeje guhana abateje akavuyo mu muki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wahise wo kuwa 19 Ugushyingo, Amavubi y'u Rwanda yakinnye na Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira u Rwanda rutsinze Sudan igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Gerard Gohou ku munota wa 21.

Umukino ukirangira, mu kibuga hadutse ubushyamirane hagati ya bamwe mu bakinnyi b'amakipe yombi, biturutse kuri Hakizimana Muhadjiri wari watezwe mu masegonda ya nyuma y'umukino, na we akaza kwihorera ku mukinnyi wa Sudan yakubise imigeri.

Abo ku mpande zombi bashyamiranye, Polisi y'u Rwanda irahagoboka

Muhadjiri na Hamza wa Sudan bari bahanganye, begerewe n'abandi bakinnyi b'impande zombi basunikana banakubitana imigeri ariko Polisi y'u Rwanda ihita ihagoboka irabakiza.

Nyuma y'umukino, FERWAFA yanditse ku rubuga rwa Twitter isaba imbabazi mu izina ry'Ikipe y'u Rwanda, ivuga ko umubano wayo utatokowe kandi yemeza ko izafatira ibihano abagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino.

Ubutumwa bwa FERWAFA

Nyuma gato y'ubutumwa bwa FERWAFA, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ibaruwa ya rutahizamu Hakizimana Muhadjiri asaba imbabazi kubw'imyitwarire mibi yamuranze, avuga ko atazabyongera.

Yagize ati "Ndisegura kubw'imyitwarire y'uburakari nagaragaje nyuma yo gutsinda Sudan kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi w'indi kipe wari unkiniye nabi. Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose n'abakinnyi ba Sudan by'umwihariko ikiragano cy'abato. Ntibizongera."

Ibaruwa ya Muhadjiri isaba imbabazi

Muhadjiri ukinira ikipe ya  Al-Kholood Club yo muri Arabia Soudite azwiho amacenga menshi ndetse n'ubuhanga mu gutsinda imipira iteretse, ariko kandi azwiho kugira amahane rimwe na rimwe mu mikino.

Hakizimana Muhadjiri (iburyo)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123032/ferwafa-yemeje-guhana-abateje-akavuyo-mu-mukino-wamavubi-na-sudan-muhadjiri-aratakamba-123032.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)