AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y'umunsi wa 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'ikiciro cya mbere ku munsi wayo wa 10 yakomeje kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, As Kigali yari mu rugo yari takiriye ikipe ya Rwamagana inayitsinda ibitego 4-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Muri uyu mukino ikipe y'abanyamujyi niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 12 nibwo Hussein Shaban Shabalala wa As Kigali yafunguye amazamu ndetse abonera ikipe ye igitego kindi cya kabiri ubwo hari ku munota wa 23 kuri penaliti, bityo bajya kuruhuka As Kigali  iyoboye ku bitego 2-0.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, ikipe ya As Kigali yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Mugheni Fabrice ubwo hari ku munota wa 56, intsinzi y'abanyamujyi yashimangiwe na Haruna Niyonzima ubwo hari ku munota 86 w'umukino.

Kapiteni wa As Kigali, Haruna akana yaboneye ikipe ye igitego cyo kuri Penaliti bituma iyi kipe yuzuza amanota 17 igera ku mwanya wa gatatu aho izigamye indi mikino ibiri hari n'uwo bazahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa Kane.

Nyuma yaho rutahizamu wa As Kigali, Hussein Shaban Shabalala atsindiye abanyamujyi ibitego bibiri yahise yuzuza ibitego 6 afata umwanya wa mbere ku bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza kuri uyu munsi.

Andi makipe yabonye amanota atatu kuri uyu munsi wa 10 ni Police FC yatsindiye Espoir FC iwayo igitego kimwe ku busa na Marines FC yatsinze Etincelles 3-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Umunsi wa 10 urasozwa n'umukino uri buhuze ikipe ya Gasogi United yakira ikipe ya Sunrise FC, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 guhera saa cyenda kuri Sitade ta Kigali i

The post AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y'umunsi wa 10 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/as-kigali-itsinze-rwamagana-4-0-yisunga-police-fc-na-marines-fc-zabonye-amanota-3-yumunsi-wa-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-itsinze-rwamagana-4-0-yisunga-police-fc-na-marines-fc-zabonye-amanota-3-yumunsi-wa-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)