Abanyarwanda bashobora guhura n'amapfa hagendewe ku bipimo bya Meteo Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishizwe ubumenyi bw'ikirere, Meteo Rwanda, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko mu Ukwakira, imvura izaba nke uko uva mu burengerazuba bw'igihugu ugana mu burasirazuba.

Ni mu gihe uburasirazuba bw'igihugu bwakomeje kugira ikibazo cy'imvura nke ku buryo buhura n'amapfa, abaturage bamwe bagahabwa inkunga y'ibiribwa.

Imvura nyinshi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 200 na 250, ikaba iteganyijwe mu bice by'Uturere twa Rusizi, Nyamasheke no mu majyaruguru y'uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice by'Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, n'ibice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, ukuyemo amajyepfo y'uturere twa Rulindo na Gicumbi.

Naho imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Iteganyijwe mu bice byinshi by'uturere twa Bugesera, Kayonza na Kirehe n'ibice bimwe by'Umujyi wa Kigali muri Kicukiro na Nyarugenge, Akarere ka Gatsibo n'igice cy'Amayaga.

Muri rusange, imvura iteganyijwe mu kigero cy'imvura isanzwe igwa mu Ugushyingo, yitezwe mu bice byinshi by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo y'Amajyaruguru.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Naho ibice byinshi by'Intara y'Iburasirazuba n'igice gito cy'Intara y'Amajyepfo (Amayaga) hateganyijwe imvura nke ugereranyije n'imvura isanzwe ihagwa m'Ugushyingo."

Icyakora, ngo hateganyijwe ukwiyongera kw'imvura mu bice by'amajyepfo y'igihugu, ugereranyije n'ibihe by'izuba byaranze ibindi bice mu Ukwakira.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Ariko hari ibice by'amajyepfo y'Intara y'Iburasirazuba biteganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke nko mu kwezi k'Ukwakira. Ibice bibiri bibanza by'uku kwezi hagati ya tariki ya 1 na tariki 20, biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy'imvura isanzwe ibigwamo, mu gihe igice cya gatatu giteganyijwemo ko imvura izaba iri munsi y'ikigero cy'imvura isanzwe ibonekamo."

Iki kigo kandi cyatangaje ko ubushyuhe buteganyijwe mu Ugushyingo 2022, buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30.

Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Bugesera no mu burengerazuba bw'Uturere twa Ngoma na Rwamagana n'ibice bimwe by'Akarere ka Kirehe, hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiruta icy'ahandi mu gihugu. Kizaba kiri hagati ya dogere celcius 28 na 30.

Ni mu gihe ibice bimwe by'Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera na Gicumbi, ariho hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiri hasi. Kizaba kiri hagati ya dogere celcius 20 na 22.

Ni ibibazo byongera impugenge ko umusaruro w'ubuhizi muri iki gihe ushobora kurumba, mu gihe ibiciro ku masoko bisanzwe biri hejuru kubera impamvu zirimo ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 n'intambara y'u Burusiya na Ukraine.

Si mu Rwanda gusa, kuko muri Kanama byatangajwe ko ubutaka bw'ibihugu bigize Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'u Bwongereza, bungana na 63%, bwugarijwe n'amapfa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyarwanda-bashobora-guhura-n-amapfa-hagendewe-ku-bipimo-bya-Meteo-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)