Urubanza rwa Félicien Kabuga rwakomeje atari mu rukiko,Ubushinja cyaha bubazwa ibibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rukomeza we adahari.

Iburanisha rya mu gitondo ryibanze ku kubaza ibibazo (cross-examination) umutangabuhamya ushinja Kabuga.

Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ni we wabajije ibibazo uwo mutangabuhamya, ariko ahita asaba ko iki cyiciro cy'iburanisha gishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w'uwo mutangabuhamya w'umugore wahava ushyirwa ku karubanda.

Icyo cyifuzo cye cyemewe n'umucamanza Iain Bonomy uyoboye inteko y'abacamanza barimo kuburanisha uru rubanza.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-felicien-kabuga-rwakomeje-atari-mu-rukiko-ubushinja-cyaha-bubazwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)