RIB yataye muri yombi abarimu bakekwaho kwaka ruswa abanyeshuri muri Kaminuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri bo muri Kaminuza imwe yo mu Rwanda,rubakurikiranyeho kwaka abanyeshuri indonke y'amafaranga ngo babahe amanota atubutse batakoreye.

RIB kandi ngo yamaze kubakorera dosiye y'ikirego baregwa ruyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 10 Ukwakira 2022.

RIB yafashe aba barimu mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize barimo uwafashwe tariki 7 Ukwakira n'undi wafashwe ku ya 03 Ukwakira 2022.

Uwafashwe ku ya 03 Ukwakira, akurikiranyweho kwaka indonke ya 1 355 250 Frw, yahawe n'abanyeshuri 24, mu gihe undi akekwaho kwaka abanyeshuri 28 amafaranga angana na 457 250. Bombi bakaba bakekwaho gukora ibi byaha muri 2021.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa abakwa ruswa, kwanga kuyitanga ahubwo bakagaragaza abayibatse kugira ngo babiryozwe.

Ati 'Biragayitse iyo bamwe bumva ko bajya bakoresha ruswa kugira ngo babone ibyo amategeko atabemerera.'

Itegeko n°54/2018 ryo Kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 4 rigira riti:

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yataye-muri-yombi-abarimu-bakekwaho-kwaka-ruswa-abanyeshuri-muri-kaminuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)