Umukunzi wa Muhire Kevin yavuze ikintu kimwe amukundira kurusha ibindi byose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri Kuwait, Muhire Kevin yizihizaho isabukuru ye y'amavuko, umukunzi we Cyuzuzo Delly yamubwiye ko ikintu amukundira cyane ari uko atari umunebwe akora cyane.

Muhire Kevin ukinira ikipe ya Yarmouk muri Kuwait, buri tariki ya 17 Ukwakira yizihiza isabukuru y'amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

Kuri iyi nshuro akaba yabyukiye ku magambo meza y'urukundo y'umukunzi we Cyuzuzo wamwibukije ko amagambo yonyine atasoboranura uburyo yishimira ibyo amukorera.

Ati 'ni umunsi wa we mukunzi, amagambo ntahagije mu gushima ibyo unkorera. Warakoze kumbera umwunganizi, inshuti no kuba umuntu unkomeza, ni umugisha wuzuye kukugira nk'umwunganizi w'ubuzima bwanjye.'

Yakomeje avuga ko amukundira ibintu byinshi ariko igihatse ibindi ni ukuba akora cyane. Ati 'nkunda ibintu byinshi kuri wowe ariko by'umwihariko uburyo ukora cyane, komeza utere imbere urinzwe n'Imana, ndagusengera uyu munsi n'iteka ryose, isabukuru nziza rukundo.'

Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 6 bakundana, gusa urukundo rwabo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyabo batangiye kugenda babishyira ahabona.

Ubutumwa bwa Cyuzuzo yifuriza umukunzi we isabukuru nziza
Urukundo rwa Muhire Kevin na Cyuzuzo rugenda rufata indi ntera
Bamaze imyaka irenga 6 bakundana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukunzi-wa-muhire-kevin-yavuze-ikintu-kimwe-amukundira-kurusha-ibindi-byose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)