Ukuri ku Bukwe bwa Rwatubyaye na Hamida n'iherezo ry'urukundo rwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Mata umwaka ushize, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko Rwatubyaye Abdul yasezeranye n'uwari umukunzi we Hamida.

Uyu Hamida kandi muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 yari yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu ndetse ko yari uwa Rwatubyaye Abdul.

Uyu wari umukunzi wa Rwatubyaye kandi mu kiganiro yakoranye n'abamukurikira kuri Instagram, yari yavuze ko yasezeranye na Rwatubyaye mu idini ya Islam.

Uyu myugariro ubu uri gukinira Rayon Sports, yanyomoje aya makuru, avuga ko uyu wari umukunzi we yabitangaje ashaka kumva abantu.

Ati 'Nkeka ko wenda yabivuze ashaka kumva ko wenda nafashwe ntawundi muntu ushobora kuba yanyegera cyangwa yamvugisha cyangwa twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa gukora imihango ya kisilamu, nta kintu kigeze kibaho.'

Rwatubyaye yasabye abakunzi be kwemera aya makuru yitangiye kuko ari yo y'ukuri.

Ati 'Ntabwo naza imbere ya camera ngo mvuge ikintu nk'icyo gikomeye mvuge ngo ndakubeshya.'

Avuga ko na bo ubwabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bari barashyizeho ko barushinze [Married] ariko ko ntabyabye.

Ati 'Icyabaye ni ugukundana bisanzwe…ni ukuvuga ko turimo gutegura icyo gikorwa cy'ubukwe ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa na relationships [gukundana] ntabwo tukiyifite yararangiye.'

Abajijwe impamvu yabiteye, Rwatubyaye abinyuze hejuru, yagize ati 'Burya ahantu utabona ko hakurimo cyangwa ahantu ubona urimo gutakaza mu buzima bwawe ntabwo ari ngombwa kuhaguma.'

Rwatubyaye avuga ko nta mukunzi mushya bari kumwe ngo kuko atava mu rukundo ngo ahite ajya mu rundi ahubwo ko ari mu kiruhuko cyo kwakira urugendo rushya.

Hamida yatandukanye na Rwatubyaye mu gihe byavugwaga ko basezeranye imbere y'Imana



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-Bukwe-bwa-Rwatubyaye-na-Hamida-n-iherezo-ry-urukundo-rwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)