Rwatubyaye Abdul yemeje ko yatandukanye n'umukunnzi we wari waranavuze ko bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yemeje ko yamaze gutandukana n'uwari umukunzi we, Hamida wari waranavuze ko imbere y'Imana bamaze gusezerana.

Nyuma y'uko atandukanye na Chelina muri 2018, Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia, muri 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera noneho batangira no kujya barwerekanira ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Kamena 2021 ubwo yari yatanze umwanya ku bantu ngo bamubaze ibibazo bifuza kuri Instagram, Hamida nyuma yo kwemeza ko Rwatubyaye ari umugabo we cyane ko yari asigaye anitwa Mrs Rwatubyaye kuri Instagram, umwe mu bakunzi be yamubajije niba yaba yarakoze ubukwe maze amubwira ko imbere y'Imana byabaye ariko imbere y'amategeko ari mu minsi mike.

Icyo gihe yagize ati 'Imbere y'Imana twarasezeranye, imbere y'amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike."

Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko nta bukwe bwigeze buba ahubwo ashobora kuba yarabikoze kugira ngo abantu bumve ko yafashwe.

Ati 'Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu, ntabyigeze bibaho.'

Yakomeje avuga ko icyabaye ari ugukundana ndetse no gutegura ubwo bukwe ariko ubu bukaba ntabwo kuko bamaze no gutandukana.

Ati 'Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n'urukundo nta rugihari rwararangiye.'

Abajijwe icyo bapfuye, yagize ati 'Ntabwo navuga ngo ndarasa ku ntego iyi n'iyi uko byagenze cyangwa mvuge ngo uyu ng'uyu yakoze iki n'iki, twarumvikanye hagati yacu turatandukana.'

Uyu musore w'imyaka 26 ukina mu mutima w'ubwugarizi wakinnye mu Rwanda, Amerika na Macedonia, ari mu byishimo kandi by'uko yamaze gusinyana amasezerano yo kuba Ambasaderi wa New Species, idukaka ushobora kuguramo ibikoresho byaba ibishya cyangwa se ibyakoreshejwe cyane cyane by'ikoranabuhanga nk'amatelefoni n'ibindi, riherereye mu Mujyi wa Kigali.

Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul, yararavuze ko basezeranye imbere y'Imana
Rwatubyaye Abdul yavuze ko yatandukanye n'umukunzi we
Rwatubyaye yasinye amasezerano y'umwaka yo kuba ambasaderi wa New Species



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yemeje-ko-yatandukanye-n-umukunnzi-we-wari-waranavuze-ko-bakoze-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)