Rutsiro:Umwana w'imyaka 17 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro,umwana w'umuhungu w'imyaka 17 yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse akoresheje ishuka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ku masaha ya saa tanu z'amanywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mwana ubusanzwe ntakibazo yari afitanye n'ababyeyi be.

Ati 'Urebye nta n'ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.'

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda.

Mwenedata Jean Pierre yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n'ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rutsiro-umwana-w-imyaka-17-yasanzwe-mu-mugozi-bikekwa-ko-yiyahuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)