Perezida Museveni yasabye imbabazi ku magambo yavuzwe n'Umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kainerugaba mu minsi mike ishize yavuze byinshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, agera n'aho avuga ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ni amagambo ataravuzweho rumwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimangiraga ko ari agasuzuguro ku gihugu gifite ubusugire, byongeye bikavugwa n'umusirikare wo ku rwego rwa jenerali.

Ibyo kandi bikongererwa imbaraga no kuba ari umuhungu wa Perezida Museveni, ndetse bikekwa ko ashobora kumusimbura mu 2026.

Museveni yahise asohora ubutumwa burambuye, asaba imbabazi mu izina ry'umuhungu we.

Yagize ati "Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n'amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by'imbere mu gihugu cy'abavandimwe."

Nubwo impaka zari zose ku mbuga nkoranyambaga zibasira Muhoozi, Perezida Museveni yahise amuzamura mu ntera amukura ku ipeti rya Lieutenant General amuha ipeti rya General, ariko amuvana ku mwanya w'Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu butumwa bwe, Museveni yanasobanuye impamvu yafashe icyo cyemezo.

Yakomeje ati "Ni ukubera ko iri kosa, ari hamwe mu hantu yakoze nabi nk'umwofisiye. Hari ahandi uyu General yatanze umusanzu ukomeye kandi ashobora no gukomerezaho. Ni uburyo bwo guca intege ikibi maze ukongerera imbaraga icyiza. Mutubabarire cyane bavandimwe bacu bo muri Kenya."

"Ndanasaba imbabazi Abanya-Uganda bashobora kuba barababajwe n'umwe mu bakozi babo wivanze mu bibazo by'abavandimwe ba Kenya. Ndabizi neza ko ari umuntu ukunda cyane Afurika."

Museveni yavuze ko uburyo umuhungu we yakoreshejemo amazina y'imiryango ya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse n'Ubumwe bwa Afurika (AU) butari bukwiye.

Gen Muhoozi yakuwe ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, nyuma y'iminsi mike yanditse kuri Kenya amagambo atarishimiwe



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Museveni-yasabye-imbabazi-ku-magambo-yavuzwe-n-Umuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)