Hamenyekanye ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo mu kwa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Inter Miami iri kwitegura isoko ryo mu kwezi kwa Mutarama kugira ngo igure kizigenza Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya MLS yo muri Amerika irateganya kugerageza gusinyisha uyu rutahizamu wa Manchester United, nyuma yo kubikora mu mpeshyi ishize bikanga.

Umunyabigwi kuri Old Trafford wahoze akinana na Cristiano Ronaldo, Wayne Rooney avuga ko uyu watwaye Ballon D'or inshuro eshanu - ubu ufite imyaka 37 -atakiri umukinnyi mwiza.

Rooney - utoza ikipe yo muri MLS yitwa DC United - yagize ati: 'Cristiano na Lionel Messi ni bamwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bakinnye umupira w'amaguru.

'Ariko, amaherezo, igihe kiradufata twese. Nibyoroshye kuri Cristiano. Biragaragara ko atakiri umukinnyi ukomeye nkuko yari ameze afite imyaka 22 cyangwa 23. '

Bamwe mu bakora kuri Old Trafford bavuga ko Ronaldo atekereza cyane kwimukira muri Amerika, nyuma yo kumara igihe kinini ku ntebe bitewe n'amahitamo y'umutoza Erik ten Hag.

Rooney yongeyeho ati: 'Uko muzi, biramugora cyane kwicara ku ntebe.'

Inter ya Beckham wahoze akinira ikipe ya United yashinzwe muri 2018, yamenye ko bishoboka, kandi yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 30 z'ama pound kuri uyu munya Portugal.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ikipe-cristiano-ronaldo-ashobora-kwerekezamo-mu-kwa-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)