Burundi: Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryemeje ko umupaka uhuza iki Gihugu n'u Rwanda ufunguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Joseph Ntakirutimana, uwungirije(icyegera) umunyamabanga mukuru w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022 yatangarije abayoboke b'iri shyaka aho bari bateraniye ko umupaka (Ruhwa) uhuza iki gihugu n'u Rwanda ufunguye. Yihanangirije uwo ariwe wese washaka kuwukoresha mu buryo butemewe nk'abakora ubucuruzi bwa magendu n'ibindi.

Mu ijambo rye aho abarwanashyaka bari bateraniye mu Ntara ya Cibitoke ku kibuga cy'ubupira cyo muri Komine Rugombo, Joseph yagarutse ku bikorwa by'umukuru w'Igihugu cy'u Burundi bigaragaza ko ashyize imbere ineza y'Abanyagihugu. Avuga ko umupaka w'u Burundi n'u Rwanda kuri Ruhwa wafunguwe ariko asaba ko abantu bawukoresha neza.

Yasabye abarwanashyaka guca ubwenge bagakora ubucuruzi neza ariko kandi bakirinda gukora magendu. Yibukije buri wese kuba maso agatanga amakuru ku bakora ibitemewe. Ahamya ko umupaka wafunguwe, ko abantu bakwiye kwirekura bagakora ubucuruzi bufatiye ku byemewe n'amategeko.

Joseph Ntakirutimana, yasabye akomeje bamwe mu bashobora gukora ubucuruzi butemewe nka magendu kurya bari menge, yibutsa na bamwe baba batangiye gutekereza gukora ibitemewe ko batazihanganirwa ndetse asaba akomeje buri wese kuba maso agatanga amakuru abantu nk'abo bagafatwa.

Radiyo na Televiziyo y'u Burundi (RTNB) dukesha iyi nkuru, igaragaza uyu mutegetsi abwira abarwanashyaka aho bari bateraniye ko abo bakora ubucuruzi bwa magendu cyangwa se Forode ko aribo bica ubucuruzi. Yaburiye uwitwa umuyobozi wese ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano baba barigeze gukorana n'abacuruzi nkabo mu buryo butemewe kuzibukira, bakamenya ko ubu nta mikino.

Ntakirutimana, yasabye kandi yibutsa abarwanashyaka ba CNDD-FDD ko bakwiye guhora bazirikana aho bavuye, bagashyigikirana ndetse bagaharanira guhora bafashanya. Urugendo rwakozwe n'abarwanashyaka b'iri shyaka riri ku butegetsi, rwari rugamije gucyeza no gushyigikira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Evaliste Ndayishimiye ku ngingo nziza afata zo guteza imbere abenegihugu.

Mu byo Abarwanashyaka ba CNDD-FDD bashimira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi Evaliste Ndayishimiye harimo; Gusubira kunga ubucuti n'ibindi Bihugu, Uburyo yashatse igisubizo ku ibura ry'ibicuruzwa nkenerwa birimo; Isukari, Umuceri, Ibikomoka kuri Peterori, Ifumbire n'ibindi.

Mu buryo bweruye, ibihugu byombi yaba u Rwanda ndetse n'Igihugu cy'u Burundi nta tangazo birashyira ahagaragara ryemera ku buryo bweruye ko imipaka koko ifunguye.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2022/10/02/burundi-ishyaka-cndd-fdd-riri-ku-butegetsi-ryemeje-ko-umupaka-uhuza-iki-gihugu-nu-rwanda-ufunguye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)