BUGESERA FC yatsinze APR FC ku nshuro ya mbere mu myaka itanu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya BUGESERA FC yatunguranye itsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane wabereye I Bugesera kuri uyu wa Gatanu.

APR FC itarakira ibikomere byo gusezererwa na US Monastir mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League,yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1.

Nubwo yabanje igitego ku munota wa 26 gitsinzwe na Nshuti Innocent,APR FC yaje kwigaranzurwa na Bugesera FC yayinjije ibitego bibiri.

Bugesera FC ibifashijwemo na Vincent Adams yishyuye igitego ku munota wa 4 mu yongeweho ku gice cya mbere,bituma amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri,ibintu byabaye bibi kuri APR FC kuko yinjijwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Farouk Ssentongo uzwi nka Farouk RUHINDA ku munota wa 48,itsindwa umukino gutyo.

Hari hashize imyaka 5, Bugesera FC idatsinda APR FC muri Shampiyona ariko uyu munsi yahinyuje amateka mabi.Ikipe y'Ingabo yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC muri Kamena 2017.

APR FC yari imaze imikino 4 ya shampiyona idatsindwa izakira Marines iheruka kubatsinda kuwa 12 Ukwakira 2022.

Gutsinda uyu mukino byatumye Bugesera FC igira amanota atandatu mu mikino ine, iyanganya na APR FC yo ifite undi mukino w'ikirarane izahuramo na Police FC.

Rayon Sports niyo ikiyoboye shampiyona by'agateganyo n'amanota 12 kuri 12 aho ikurikirwa na Gasogi United ifite 10 na Kiyovu ifite 9.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bugesera-fc-yatsinze-apr-fc-ku-nshuro-ya-mbere-mu-myaka-irindwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)