'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'inzobere mu kurira uzwi nka 'Spider-Man' w'Ubufaransa yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy'ubwirinzi afite.

Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.'

Ageze ku gasongero k'iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.

Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk'uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

Nyuma yo kuyurira yagize ati: 'Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.'

Yongeraho ko intego y'uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw'isi, nk'uko Reuters ibivuga.

Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo  Burj Khalifa y'i Dubai â€" inzu ndende kurusha izindi ku isi â€" yuriye akagera ku gasongero.

Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.

#BBC 

The post 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/18/spider-man-yizihije-isabukuru-yimyaka-60-yurira-igorofa-yinzu-48/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)