Uwari Perefe wa Gikongoro wakatiwe imyaka 20 n'Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y'amezi 2 , Haravugwa uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bucyibaruta yarekuwe n'Urukiko ku mpamvu zirimo uburwayi yakunze kugaragaza, aho bivugwa ko kuva yafungwa yagiye agira uburwayi bwa hato na hato akajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uyu mugabo w'imyaka 78 mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku bujurire bwe ku gifungo cy'imyaka 20 yakatiwe n'Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris.

Arekuwe nyuma y'amezi abiri akatiwe iki gihano dore ko uru Rukiko rwafashe icyemezo cy'iki gifungo tariki 12 Nyakanga z'uyu mwaka wa 2022.

Ubwo yakatirwaga iki gifungo cy'imyaka 20, yahise ahabwa iminsi 10 yo kuba yakijuririye, akaza no kubyubahiriza akajurira.

Umuryango ufite inshingano zo gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu Burayi, CPCR watangaje ko iyi myitwarire ya Bucyibaruta igaragaza gushaka guhunga kurangiza igihano yakatiwe bityo ko biteye impungenge.

Bucyibaruta arekuwe mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y'abashakashatsi n'inzobere mu by'amateka zo mu Rwanda no mu Bufaransa, bari kugirana ibiganiro bigamije gukomeza inzira yo kugararaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama yateguwe n'abarimo Prof Vincent Duclert wakoze raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu mateka y'ibyabaye mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-Perefe-wa-Gikongoro-wakatiwe-imyaka-20-n-Urukiko-rwo-mu-Bufaransa-yarekuwe-nyuma-y-amezi-2-Haravugwa-uburwayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)