Umusaza w'i Nyabihu yasanzwe amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo w'imyaka 63 y'amavuko yari afite umuryango w'abantu batanu mu Mudugudu wa Twumba mu Kagari ka Marangara.

Ahagana isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'iki cyumweru nibwo umwana we yavuye gukura ibijumba asanga Se amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu.

Umugore wa Tulinamungu witwa Mukndutiye Florence yari yagiye gusura bene wabo mu Murenge wa Kintobo.

Uyu mugore wabanaga na Tulinamungu ni uwa kabiri kuko uwambere yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel yavuze ko uyu musaza batabaye bagasanga yiyambuye ubuzima.

Nta bibazo byihariye bizwi n'ubuyobozi yaba yari afitanye n'abo mumuryango we cyangwa n'abaturanyi muri rusange.

Gitifu Byukusenge ati 'Umuntu ni mugari ushobora gusanga afite ibindi bibazo byihariye umuntu aba atari yamenya, inzego zibishinzwe zagiye gukora ibizami (autopsie) bizamenyekana.'

Nta rwandiko cyangwa ubutumwa bwihariye nyakwigendera yasize nk'ikimenyetso cy'impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.

Abaturage bo mu Murenge wa Rugera basabwe kujya bagaragaza ibibazo bafite kuko kwiyahura atari umuco nyarwanda.

Umurambo wa Tulinamungu Juvenal wahise ujyanwa ku bitaro bya Shyira aho wagiye gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusaza-w-i-Nyabihu-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi-ukoze-mu-nzitiramibu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)