Header Ads Widget

Technology

Umukinnyi mpuzamahanga wa mbere wahamagawe mu Mavubi yamenyekanye #rwanda #RwOT

Ikipe y'igihugu Amavubi umwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda yahamagaye izitabaza mu mikino ya gicuti, ni Rubanguka Steve ukina muri Moldova.

Nk'uko ikipe ye ya FC Zimbru Chisinau ikina mu cyiciro cya mbere yabyemeje ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram, yavuze ko Rubanguka Steve yahamagawe mu ikipe y'igihugu izakina imikino 2 ya gicuti na Equatorial Guinea na Benin tariki ya 23 na 27 Nzeri.

Guhamagarwa kwe bikaba bica amarenga y'uko Bizimana umaze iminsi adakina mu ikipe ye ashobora kudahamagarwa.

Amakuru kandi agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko kuri iyi nshuro hazagaragara amasura mashya y'abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bazaba bahamagawe ku nshuro ya mbere.

Rubanguka Steve yahamagawe mu MavubiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-wa-mbere-wahamagawe-mu-mavubi-yamenyekanye

Post a Comment

0 Comments

Nature