Rayon Sports yatsindiye Rwamagana City ku itara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'umunsi wa 3 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h30', Rayon Sports yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Rayon Sports nubwo yari yakiriye ndetse inahabwa amahirwe gutsinda uyu mukino ariko iminota 20 yarangiye itarabona amahirwe afatika yavamo igitego.

Guhera ku munota wa 25, Rayon yari yacuritse ikibuga, ku munota wa 26 Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko Mazimpaka Andre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko nabwo Mpazimpaka Andre awukuramo.

Uku gushyira igitutu kuri Rwamagana City byaje kubaha igitego ku munota wa 44, ni ku mupira Muvandimwe JVM yarenguye maze Mbirizi agakozaho umutwe umupira ugasanga Musa Esenu aho ahagaze na we ahita atsindisha umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rwamagana City yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kamanzi Joseph asimbura Uwimana Emmanuel.

Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw'amahirwe make ukubita igiti cy'izamu.

Nyuma yo guhererekanya neza kw'abakinnyi ba Rayon Sports, Onana yacomekeye umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 52.

Rwamagana City yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, rutahizamu Mbanza Joshua havamo Olivier Uwayo.

Rayon Sports na yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Mugisha François Master hinjiramo Rafael Osalue.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Musa Esenu, Paul Were na Ndekwe Felix bavuyemo hinjiramo Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise ni na ko Rwatubyaye wagize akabazo k'imvune yahaye umwanya Mitima Isaac ku munota wa 90.

Rayon Sports yakomeje gukina ishaka ibindi bitego ariko nta mahirwe afatika yigeze aboneka maze umukino urangira ari 2-0.

Imikino y'umunsi wa 3

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

Espoir FC vs Mukura VS
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Marines



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsindiye-rwamagana-city-ku-itara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)