Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abafashamwumvire bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko umukamo w'inka zabo wiyongereye nyuma yo gusobanurirwa ko inka nayo ari kimwe n'umuntu ikenera indyo yuzuye.
Muri 2017 nibwo abafashamyumvire batangiye guhugurwa n'umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'umuryango mpuzamahanga wita ku bworozi HEIFER International.

Aborozi batoranyijwe bigishijwe ko inka igomba kuba ahantu hafite isuku kandi ikagaburirwa iryo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiriri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.
Uwimana Celestin wo mu murenge wa Ruhango avuga yavuze ko mbere yakamaga litiro 3 ariko ubu akaba asigaye akama litiro 15.
Ati 'Twasanze inka nayo ari nk'umuntu ikenera indyo yuzuye, twaragaburaga gusa tukabona inka ihaze, twakama ntitubone umukamo ushimishije ariko ntitumenye ikibazo gihari'.
Mukandori Eliane wo mu murenge wa Mushubati avuga ko mbere inka ze zarishaga ku musozi zataha akaziha imitumba akumva ko bihagije.
Ati 'Ubu nateye ubwatsi bw'amoko yose, amakawa yanjye aho ari hose nateyemo kariyandara. Mbere nakama litiro eshanu ku nka imwe ubu ku nka imwe nkama litiro 10'.
Umuhuzabikorwa w'umushinga RDDP mu karere ka Rutsiro, Munyaneza Jean Marie Noël avuga ko iyo inka iriye urubigo n'ibigorigori iba iriye ibitera imbaraga, yarya desmodium na mukuna ikabonamo vitamini.
Abafashamyumvire 48 bigishijwe ko inka igomba kuba heza kandi ikagaburirwa indyo yuzuye
Abafashamyumvire bigishijwe ko kugira ngo inka ikamwe igomba kuba yanyoye amazi menshi, banigishwa ko kugira ngo inka inywe amazi igomba kuba ryariye ubwatsi bwumye cyangwa bwumutse buyitera icyaka.
Mu myaka 5 HEIFER International imaze guha abaturage bo mu karere ka Rutsiro inka zirenga 500 ndetse yanafatanyije na RDDP kwigisha abarozi kubaka ibiraro bya kijyambere mu rwego rwo kurinda inka indwara zikomoka ku mwanda by'umwihariko indwara y'ifumbi.
Umukozi wa HEIFER International mu karere ka Rutsiro, Mutarambirwa Emmanuel yavuze ko muri aka karere hagaragaraga ikibazo cy'amata apfa kubera ifumbi.
Ati 'Kubera ko abenshi nta biraro bya kijyambere bari bafite, wasangaga bakorera ifumbire mu kiraro inka ikirirwa ihagaze ku ifumbire ikanayiryamaho, bigatuma irwara ifumbi. Iyo amata arimo ifumbi akagera ku ikusanyirizo barayajugunya'.
Habinshuti Felicien, umuyobozi w'ishami ry'ubutegetsi mu karere ka Rutsiro yasabye abafashamyumvire bahuguwe gusangiza ubumenyi abandi borozi, kugira ngo umukamo wiyongere, ufashe akarere kurwanya imirire mibi.
Ati 'Abafashamyumvire turabasaba kudufasha mu bukangurambaga, bwo kwigisha bagenzi babo gufata neza amatungo bafite, kuko iyo amatungo afashwe neza, umukamo uriyongera, wakwiyongera ukadufasha mu mirire myiza'. 
Mu karere ka Rutsiro hahuguwe abafashamyumvire 48 bigisha bagenzi babo binyuze mu matsinda 145 y'aborozi. Aya matsinda arimo aborozi barenga 1400.
Ku mpuzandengo Umunyarwanda anywa litiro 72 z'amata ku mwaka, intego n'ukongera umukamo ku buryo umunyarwanda azajya anywa litiro 140 ku mwaka.

The post Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/19/rutsiro-kugaburira-inka-indyo-yuzuye-byabateje-imbere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)