Header Ads Widget

Technology

China: Imodoka yatwaye abaturage mu kato ka C... - #rwanda #RwOT

Ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri, imodoka yo mu bwoko bwa bisi yari itwaye abaturage bajyanwe mu kato ka Covid-19, yakoreye impanuka mu nzira nyabagendwa yo mu Majyepfo y'Uburengerazuba bwa Guizhou mu Bushinwa, 27 bahasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka. 

Amakuru dukesha BBC avuga ko aka gace ka Guizhou kapfushije abantu babiri gusa bazize icyorezo cya Covid-19 mu myaka itatu cyimaze. Iyi mpanuka rero yateye umujinya inavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, banegura itegeko ryashyizweho muri Beijing rya "Zero-Covid".

Iri tegeko ryashyize uduce twinshi two muri iki gihugu muri Guma mu Rugo, abandi bashyirwa mu kato kandi nyamara hatagaragara ubwandu bwinshi. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku cyumweru.


Mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cyu Bushinwa, imodoka zitwara abagenzi ntabwo zemerewe kugenda mu muhanda hagati y'isaha ya 02:00 na 05:00, nyamara iyi mpanuka yabaye ku isaha ya 02:40 nyuma y'uko iyi bisi ihagurutse nyuma ya saa sita z'ijoro, byerekana ko yari yarenze ku mabwiriza. 

Umukobwa umwe watangaje ko ari umwana w'umugore waguye muri iyi mpanuka, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko adashobora kwakira urupfu rw'umubyeyi we. Yagize ati "Mama wanjye yagumye mu rugo ukwezi kose, nta hantu na hamwe yagiye, usibye kujya kwipimisha PCR, ariko yahise ajyanwa mu kato none arapfuye". 


Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusobanura uburyo budashimishije bajyanwamo mu kato, nko gushyirwa muri bisi imwe ibajyana ari benshi, batabasha kurambura amaguru mu gihe cy'amasaha 12, ntibahabwe icyo kurya, ntibemererwe kujya mu bwiherero cyangwa gufungura amadirishya kugeza bageze kuri hoteri bari bugemo mu kato.

Abandi bakomeza bandika bati " Ese ibi byose bizarangira ryari". Mu gihe isi yose iri kugerageza kubana n'icyorezo cya covid-19, u Bushinwa bwo bukomeje gushyira imbere guhangana na covid-19 kurusha ibindi byose. 

Nko muri Beijing abaturage barenga miriyoni 21, basabwa gukoresha isuzuma rya covid-19 rya PCR buri minsi itatu, kugirango babashe kwemererwa kwinjira mu nyubako rusanjye n'amaduka.   



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121121/u-bushinwa-imodoka-yari-itwaye-abaturage-bajyanywe-mu-kato-ka-covid-19-yakoze-impanuka-ihi-121121.html

Post a Comment

0 Comments

Nature