Nyagatare: Umwana w'imyaka 17 yafashwe afite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru InyaRwanda yahawe n'abaturage babonye uyu mukobwa, bavugaga  ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda umwana yakuye mu karere ka Kayonza aho yakoreraga akazi ko mu rugo. Ubwo yahuraga n'abaturage bavuga ko babonye afite ubwoba ameze nk'ushaka inzira yacamo itemewe imujyana mu gihugu cya Uganda, bahita batangira kumuhata ibibazo bashidikanya kuburyo yasubizaga bituma bamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu mukobwa bamaze kumubaza aho yajyaga yariye indimi, ariko ageze aho avuga ko yari ajyanye uwo mwana muri Uganda. Yemeye ko uwo mwana yari ajyanye yashakaga kumunyuza inzira zitemewe (Panya), nk'uko byemezwa n'abaturage.

Uyu mwana w'umukobwa yashyikijwe urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekanye icyatumye ashaka gutwara  umwana yibye ababyeyi be .

InyaRwanda yagerageje kuvugana  n'abayobozi bayobora muri kariya gace ariko ntibyakunda, tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n'iyi nkuru.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120618/nyagatare-umwana-wimyaka-17-yafashwe-afite-umwana-wimyaka-3-yari-yibye-amujyanye-muri-ugan-120618.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)