Nta tafari rikigeretse ku rindi muri Kibiraro na Kangondo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzu zo mu kajagari ko mu midugudu ya Kangondo na Kibiriraro kazwi cyane nka 'Bannyahe' zamaze gusenywa 'zose' nk'uko bamwe mu bari bahatuye ndetse n'abategetsi babivuga.

Ku cyumweru, Jean de la Paix Barawugira yabwiye BBC ati: 'Ubu nta nzu n'imwe ihari.

'Zose banyujijeho katerepurari, nanjye ibyanjye bahise babihirika n'ibikoresho bimwe bitaravamo'.

Kuwa kane, abatuye aka gace babyutse basanga kagoswe abapolisi bitwaje intwaro nta wemerewe kuhinjira no gusohoka, drones zanyuze hajuru zibaha ubutumwa bwo kwimuka ako kanya.

Kuwa gatanu imashini zisenya zaramukiye muri izo nzu, abakuriye Umujyi wa Kigali bari batanze igihe ntarengwa cyo ku cyumweru ngo imiryango itarimuka igende.

Abimurwa [ba nyiri inzu] bari mu byiciro bitandukanye by'ubukungu n'imibereho, ariko iyi nshuro leta yakoresheje imbaraga ngo abari bahatuye bimuke.

Alain Mukuralinda, kuwa gatandatu nimugoroba yatangaje ko 'Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo.'

Imiryango imwe ku bushake bwayo yimukiye mu mudugudu wa Busanza bubakiwe nk'ingurane.

Indi miryango yimukiye muri uwo mudugudu ariko ivuga ko yahagiye 'kuko nta yandi mahitamo' kandi ko 'babitegetswe na leta'.

Indi miryango yo yanze kujya muri izo nzu mu Busanza ivuga ko zitanganya agaciro n'imitungo yabo yari iri Kangondo na Kibiraro.

Jean de la Paix Barawugira, umwe mu banze kujyana umuryango we mu Busanza, nyuma yo kumusenyera avuga ko ubuzima bukomeye.

Ati: 'Nakubwira ngo ubu ndegamye, ibintu nabishyize ku rubaraza rw'umuntu kugeza igihe inkiko zizasoma urubanza rwacu tukamenya umwanzuro.'

Abareze leta, bitegayijwe ko umwanzuro w'urukiko usomwa kuwa gatanu utaha tariki 23 Nzeri, gusa byitezwe ko iby'uru rubanza bishobora gufata igihe kirekire no mu zindi nkiko.

Leta ivuga ko aba barimo kwimurwa "ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza", naho bamwe muri bo bakavuga ko bari kwimurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

Sena y'u Rwanda kuwa gatandatu yasohoye itangazo rivuga ko 'yashimye igikorwa cya guverinoma cyo gutuza neza' abaturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro.

Itangazo rya Sena ntacyo rivuga ku buryo aba baturage bimuwemo bamwe muri bo binubira.

Abatashimye ingurane bahawe mu Busanza nubwo bategereje umwanzuro w'urukiko bumvikana kenshi batabaza Perezida Paul Kagame bavuga ko barengana.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nta-tafari-rikigeretse-ku-rindi-muri-kibiraro-na-kangondo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)