Imyaka irenga 25 y'imfabusa kuri Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka irenga 25 irihiritse, Ingabire Victoire Umuhoza yizengurukaho nk'imburamukoro. Uyu mugore wokamwe n'amacakubiri, amaze imyaka irenga 25 ahanganye no kugarura leta ishingiye kuri Hutu pawa, yasize ikoreye Genocide abatutsi muri 1994.

Uyu mwene Gakumba Pascal na Dusabe Thérèse washakanye na Muyizere Lin  bivugwa ko yize amashuri abarirwa ku ntoki kuko yarangije amashuri abanza gusa maze ikizamini cya Leta kiramugaragura niko kujya kwiga imyuga aho yize ububoshyi bw'uduseke. 

Yaje kujya mu Buholandi mu 1993, byitwa ko agiye gusura benewabo babagayo, ari nabwo genocide yakorewe abatutsi yabaye muri 1994 adahari, nyamara mbere yo kugenda nyina Dusabe Thereza yari yamusobanuriye neza urwango agomba kwanga abatutsi, ndetse anamuha urugero agira uruhare rutaziguye mugutsemba abatutsi mucyahoze ari komini Butamwa, ubu ni mu karere ka Nyarugenge. 

Ingabire Victoire yakoze uko ashoboye ahungishiriza nyina mu Buholandi, aho nawe yabaga. 

Ese byagenze gute ngo hatangire imyaka 25 irenga y'ubupfapfa kuri uyu mugore wabuze gihana? 

Nyuma yo kugirwa inama na nyina warusize yoretse imbaga muri Butamwa, Ingabire yinjiye muri politiki y'ubuhemu mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa  'Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda' (RDR) ryari rimaze gushingwa n'abagenocidaire bari basize bakoze Genocide mu Rwanda.  Kuva mu 1997 yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w'izi nkoramaraso ku isi hose.

Imyaka 27 izira akabyizi

Uhereye muri 1995, wakwibaza icyo ingabire yagezeho, uretse guhembera amacakubiri, no gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya genocide. Ingabire yagiye muri politiki afite umugambi muremure, wo kugarura politiki ya Hutu pawa na Parmehutu, kugirango barangize neza genocide yahagaritswe na FPR-Inkotanyi. 

Ingabire yakoze uko ashoboye ngo ahurize hamwe abo bari kumwe mumugambi wo kugaruka kurangiza genocide, nyamara ntakamenye ko u Rwanda rwahindutse. Muri 2002 ubwo hashingwaga FDLR igizwe n'abagenocidaire n'imizi yabo, Ingabire nawe yari arimo guhuza abacivil ba Hututu pawa, nuko muri 2006 abahuriza muri FDU-Inkingi igizwe n'abanyapolitiki bose bari muri guvernoma yateguye ikanakora Genocide.

FDU-Inkingi utatandukanya n'umutwe w'iterabwoba FDLR, ni umwana wa RDR. Umugambi wa Ingabire Victoire wahanze mugushinga FDU-Inkingi ni ugushaka inkungafaranga n'inkunga dipolomasi, maze bagashyigikira abavandimwe ndetse n'abana babo muri FDLR ngo baze guhungubanya u Rwanda.

Mu 2006 ni bwo yatangije anayobora FDU-Inkingi yari igizwe n'abavuye muri ayo mashyaka yayibanjirije, kandi ubutindi bw'abari bagize aya mashyaka nibwo Ingabire yashakaga gusuka ku Rwanda mu 2010, ubwo yazaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda. 

Mu 2009, Ingabire Victoire yasezeye ku kigo yakoreraga, yenda igipfurumba cyuzuye ubugome, urwango, amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ngo aje guhatanira kuyobora u Rwanda.

Ibi byose yabipfunyitse mu kinyoma yifashishije akarimi gashyenga ngo ari guharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ariko ntibyatinze, maze impyisi itamururwaho uruhu rw'intama  barayimenya.

Burya koko ngo 'Nyakibi ntirara  bushyitsi' Muri 2010 ubwo Ingabire Victoire yagarukaga mu Rwanda, ingengabitekerezo ya jenoside yari ajunditse yigaragarije ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ubwo yavugaga ko 'yifuza ko habaho n'urwibutso rw'abahutu ngo nabo bajye bibukwa'

Nonese ko jenoside zabaye ku Isi zose zizwi, iyi genocide yakorewe abahutu yabereyehe? Yemejwe n'uruhe rukiko?, uku niko ingabire rero ahembere inzangano n'amacakubiri ngo abashe kugera kugarura hutu pawa, nyamara magingo aya izi nzira ziradadiye. 

Ibi byagaragajwe n'urukiko ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo ingengabitekerezo ya genocide no gukorana n'imitwe y'iterabwoba maze agabwa imyaka 15 i Mageragere ngo yitekerezeho anahinduke.

Igika cya gatanu cy'inigingo ya 81 mu Itegeko Rigenga Amatora, kivugako uwiyamamriza kuba Umukuru w'Igihugu agomba kuba 'atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu' nyamara Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe imyaka 15. 

Burira buracya, imyaka mfabusa kuri ingabire iguma kwiyongera!

Muri 2018, Ingabire Victoire yandikiye Perezida wa Repubulika asaba imbabazi kugira ngo arekurwe. Muri Nzeri 2018, Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abagororwa 2140.  Ingabire Victoire na we yari muri aba.

Aha urwego yari agezeho, ni urwo kugirirwa icyizere n'umusazi wirukanywe mu gipadiri Nahimana Thomas, wamugize minisitiri mu gatsinda k'indindagire, ziyise Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu Buhungiro. 

Muri 2019, Ingabire yaje kujijisha, ashinga anayobora Dalfa-Umurinzi ngo byitwe ko yavuye muri FDU-inkingi igizwe na barukarabankaba n'imizi yabo. Mu rugendo rwe ntiyizegeze ahamya akarenge hamwe, yaranzwe no gusembera nk'umugisha mucye, mbese nk'umugore wananiwe urushako. Ese nk'ubwo yabuze n'abahannyi? Ariko ngo ntawe uhana uwahanutse.

Nyamara byaratahuwe ko hari inama za FDU-Inkingi yayoboye nyuma ngo yo kurisezeraho. Ndetse kugeza ubu atunzwe n'ingemu y'amafaranga bakusanya buri kwezi bakamwoherereza. Muri make n'intumwa ya FDU-Inkingi I Kigali mu Rwanda.

Aha ni ku itariki 3/7/2022, ubwo yarimo kugeza ijambo kubanyamuryango ba FDU-Inkingi mu Bubiligi.

Aracyaririra kuyobora u Rwanda nyamara nawe atarabasha no kwiyobora. Imyaka isaga irenga 25 ntacyo ageraho kandi n'ubundi u Rwanda yifuza koreka rwo rukataje mu iterambere.

Abanyarwanda bamaze gutahura ubugome n'uburyarya bye baramureka arakomeza atunukira ubusa, none ibinyacumi by'imyaka birihiritse ntacyo arageraho. Nabanze  yivane mu icurabirindi ry'ingengabitekerezo mbi n'amacakubiri yonse muri nyina Dusabe Thérèse, maze azane umuryango we banezerwe mubyiza bya leta idaheza itanavangura, aho buri wese yishyira akizana. 

The post Imyaka irenga 25 y'imfabusa kuri Ingabire Victoire appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imyaka-irenga-25-yimfabusa-kuri-ingabire-victoire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-irenga-25-yimfabusa-kuri-ingabire-victoire

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)