Mc Becky, Miss Uwase Vanessa, Shaddy Boo na F... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gukataza ari nako benshi baribyaje umusaruro, yaba mu buryo bwiza cyangwa ububi. Mu bitangazamakuru ni kenshi wagiye wumva bamwe mu banyarwandakazi biyemerera ko ari aba 'Slay Queen' abandi bakabihakana bivuye inyuma, ahanini biturutse ku gisobanuro cy'iri zina nk'uko twabigarutseho haruguru. Miss Uwase Vanessa Raissa, Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, Mc Becky n'abandi bagiye bagaragaza icyo batekereza kubitwa aba 'Slay Queen'.


Miss Uwase Vanessa Raissa, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015


Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015, ndetse abasha kuba igisonga cya mbere nyuma ya Nyampinga Kundwa Doriane. Mu mwaka 2020 yihanangirije abamwitaga Slay Queen. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaranditse ati 'Reka mbwire neza abakobwa bari kumbwira ko batekerezaga ko nanjye ndi slay queen. Munyumve neza… Ndi gukora ubucuruzi nteganya no kwagura, iyo ntari muri ubwo bucuruzi umutwe wanjye uba uri muri mudasobwa kuko mfite no kwiga kandi mbatumiye mu birori byo gusoza kaminuza muri Nyakanga. Ntabwo nambara imyenda myiza n'inkweto kurusha abandi cyangwa ngo mpfundure za champagne buri weekend mu tubyiniro kubera ko ntanga umusanzu mu muryango wanjye kuko nkibana nawo, kandi ndanizigamira kuko nteganya gukomeza icyiciro cya 3 cya kaminuza nkimara kurangiza icyiciro cya 2 umwaka utaha.'


Miss Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, muri 2021 icyo gihe uyu mukobwa yagaragaje uburakari bukomeye avuga ko ntawe ukwiye kumushyira mu gatebo k'abo bakobwa batekereza indyo nziza no kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina, ubwenge bugerwa ku mashyi. Icyo gihe yashyize hanze n'umuvugo w'iminota 04 n'amasegonda 07' uvuga ku buzima bwa 'Slay Queen' uko babayeho, uko umuryango mugari ubafata, ukanavuga ko batakabaye bashyirwaho amakosa yose y'ubuzima babamo.
Alliah umukinnyi wa cinema Nyarwanda ubumazemo iminsi itari micye

Alliah, umukobwa uri mu barambye mu ruganda rwa cinema nyarwanda, ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru niba ari Slay Queen yamusubije ko ababazwa n'abamwita indaya (Slay Queen) n'ubwo atabaha agaciro kuko azi ko ababivuga abenshi ari abatagira icyo bakora.

Fofo Dancer wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga wemera ko ari Slay Queen

Mu mwaka washize, InyaRwanda yagiranye ikiganiro kihariye n'umukobwa benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Fofo Dancer, icyo gihe yemeye ko ari Slay Queen. Mu magambo ye yaragize ati 'Ndi Slay Queen, iyo unkeneye ngusanga iwawe, iwanjye cyangwa aho ushaka nkagukorera ibyo ushaka. Mbyina dance zitangaje'.

Rurangiranwa mu Rwanda ku mbuga nkonyambaga, shaddy Boo

Rurangiranwa mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo, abajijwe niba ari Slay Queen yarasubije ati 'Ntabwo navuga ko ntari 'slay' bitewe n'uko burya iyo ugiye 'like' ukiyerekana wasireyinze wambaye neza, 'you know' ibintu byose ukabishyira hanze 'I don't know' sinavuga byose uba uri gusireyinga. Ntabwo njya numva ikibi kirimo….'

Mc Becky umuvugabutumwa mu bitaramo, rwiyemezamirimo, n'ibindi

Mc Becky Umuvugabutumwa bwiza, umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel n'ibiterane by'insengero zinyuranye akaba na rwiyemezamirimo, Rebecca Uwizeye uzwi cyane nka Becky Hillary; abajijwe nawe ku gisobanuro cy'ijambo 'Slay Queen' yagize ati 'Aba Slay Queen ku bwanjye numva ari abantu badafite icyerekezo (vision), Ni abantu babaho mu buzima badafite, akajya nko kuri Hotel aga snapchating, akajya nk'aha ku kibuga cy'indege akavuga ngo 'we move' kandi ataribyo ari ibyo gutwika, muri rusange ni abakobwa batagira vision'. 

Ni byinshi twavuga kuri aba bakobwa bakunze kwita aba Slay Queen, nawe ufite uko ubafata cyangwa icyo wungutse nyuma yo gusoma iyi inkuru, wifuza gutanga inyunganizi cyangwa igitekerezo kubyo twagarutseho muri iyi nkuru wakwandika igitekerezo cyawe, ubundi tugasaranganya ubumenyi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120485/mc-becky-miss-uwase-vanessa-shaddy-boo-na-fofo-dancer-bavuga-iki-ku-ijambo-slay-queen-120485.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)