AMAFOTO yAbana bIngagi 20 bazitwa amazina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, watumiwemo abayobozi batandukanye n'ibyamamare baturutse hirya no hino ku Isi.

Izi ngagi zibarizwa muri Pariki y'Ibirunga, iherereye mu Burengerazuba bushyira Uburasirazuba bw'u Rwanda.

Abana 20 nibo bazahabwa amazina, bavutse mu mezi 12 ashize. Imibare igaragaza ko kuva uyu muhango watangira mu 2015, abana 354 ari bo bamaze kwitwa amazina.

Ingagi ihaka amezi icyenda nk'umuntu. Mu 2010, ingagi zari muri Pariki y'Ibirunga zari 480 ariko zageze kuri 604. Mu 2019, Pariki y'Igihugu yinjije hafi miliyari 22 Frw.

Abantu 21 nibo batangajwe bazita amazina kuri iyi nshuro ya 18 uyu muhango ugiye kuba.

Barimo Prince Charles Philip uzita izina yifashishije ikoranabuhanga, ni mu gihe abandi basigaye bose bazaba bahari imbona nkubone.

Hari kandi Gilberto Silva wakiniye ikipe ya Arsenal, Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint-Germain na Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea FC.

Kwita Izina bijyana n'ibikorwa by'imyidagaduro biba byateguwe birimo nk'abahanzi baririmbira abitabiriye uyu muhango n'ibindi.

Kuva saa moya (7:00) kugeza saa mbili n'iminota 45' (8:45), ibi birori byo Kwita Izina bizatangizwa n'abashyushyarugamba bakurikirwe na ba Dj basusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye bazavanga.

Kuri gahunda bigaragara ko saa 8:45 kugeza saa tatu, itorero ribyina imbyino gakondo zisarurutsa abantu. Bazakurikirwa n'abahanzi barimo Zawad, Young Sckot, Maylo, The Bless, Okama, Bwiza, Afrique, Chriss Eazy, King James na Platini.

Hari kandi Mico The Best, Senderi, Intore Tuyisenge n'abibumbiye muri Mashirika barimo Rafiki, Ish Kevin, Alyn Sano na Peace Jolis bazakina umukino.

Menya abana 20 bazitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

1. Uyu mwana yavutse ku wa 26 Mata 2022 kuri Umutungo mu muryango wa Sabyinyo.

2. Yavutse ku wa 1 Nzeri 2022 kuri Umuteguro mu muryango wa Hirwa.

3. Yavutse ku wa 4 Nzeri 2022 kuri Umuco mu muryango wa Noheli.

4.Yavutse ku wa 15 Nzeri 2021, ni umwana wa Ubuntu mu muryango wa Igisha

5.Yabonye izuba ku wa 15 Kanama 2021, ni umwana wa Ubufatanye mu muryango wa Musilikali.

6. Yavutse ku wa 10 Mutarama 2022, ni umwana wa Tamu mu muryango wa Susa.

7. Yavutse ku wa 10 Kamena 2022, kuri Ruhuka mu muryango wa Noheli.

8. Yavutse ku wa 28 Nzeri 2021 kuri Nsanganira mu muryango wa Ntambara

9. Yavutse ku wa 8 Mata 2022, kuri Urahirwa mu muryango wa Ntambara

10. Yavutse ku wa 13 Ukuboza 2021, ni umwana wa Umwe mu muryango wa Noheli

11. Yavutse ku wa 4 Ukwakira 2021, ni umwana wa Umwari mu muryango wa Susa

12. Yabonye izuba ku wa 31 Gicurasi 2021, avuka kuri Umutuzo mu muryango wa Amahoro

13. Yavutse ku wa 13 Nzeri 2021, kuri Nyina witwa Igitangaza mu muryango wa Mutobo

14. Ni umwana wa Gwira wavutse ku wa 19 Ukuboza 2021 mu muryango wa Pablo

15. Uyu mwana yavutse ku wa 21 Mutarama 2022, kuri Nyina Bukima mu muryango wa Musilikali

16. Yavutse ku wa 29 Mata 2022, ni umwana wa Agasaro mu muryango wa Muhoza

17. Ni umwana wa Twiyubake mu muryango wa Muhoza

18. Undi mwana yavutse kuri Akamaro mu muryango wa Kureba

19. Ni umwana wa Izihirwa wavutse ku wa 12 Ukwakira 2021, mu muryango wa Musilikare

20. Hazitwa izina umuryango mushya wa Kwitonda wagutse muri Gicurasi 2021

AMAFOTO Y'ABA BANA BAZITWA AMAZINA KURI UYU WA GATANU:


Umwana wa Umutungo


Umwana wa Umuteguro


Umwana wa Umuco


Umwana wa Ubuntu


Umwana wa Ubufatanye


Umwana wa Tamu


Umwana wa Ruhuka


Umwana wa Nsanganira


Umwana wa Urahirwa


Umwana wa Umwe


Umwana wa Umwari


Umwana wa Umutuzo


Umwana wa Kwisanga Group


Umwana wa Igitangaza


Umwana wa Gwira


Umwana wa Bukima


Umwana wa Agasaro


Umwana wa Twiyubake


Umwana wa Izihirwe


Umwana wa Akamaro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120540/amafoto-yabana-bingagi-20-bazitwa-amazina-120540.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)