Karongi : Umusore yishe nyina amukubise Umuhini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo mu Kagali ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera mu masaha ya saa cyenda zo mu mu gitondo cyo kur'uyu wa 4 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko uyu musore yatashye nijoro yasinze agatongana na nyina aho abanyerondo baje kumutwara ngo bakajya kumuganiriza ariko ngo ahagana saa munani inzoga zimaze kumushiramo baje kumugarura.

Nyuma yo kugenda ngo baje kumva urusaku rwinshi nuko barahurura basanga nyina yamaze kwivuganwa n'umuhungu we akoresheje umuhini.

Inkuru dukesha igihe ivuga ko ngo uyu muhungu yari asanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Umusore-yishe-nyina-amukubise-Umuhini

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)