IMPURUZA ku biciro bikomeje gutumbagira mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu ibiryo Abanyarwanda benshi bahuriraho nk'ibishyimbo, umutsima w'ibigori, umuceri, imyumbati, ibijumba n'ibitoke ikiguzi cyabyo cyagiye kikuba kabiri, cyangwa gatatu hamwe na hamwe.

Ingero zimwe ni nkaho ikiro k'ibishyimbo cyavuye ku mafaranga 400, 500 ubu kikaba kigura amafaranga 1,000, 1,200 hamwe na hamwe. Umuceri usanga ugura hagati y'amafaranga 1,400 na 1,600, ibirayi byatungaga benshi i kilo cyavuye ku mafaranga 200, 300 ubu kigeze kuri 500 na 600 hamwe na hamwe.

Igiteye inkeke ni uko usanga ibi biciro byazamutse mu mujyi no mu cyaro byarahageze. Abaturage bavuganye n'Ijwi ry'Amerika, bagaragaza ko hari benshi batakirya kabiri ku munsi.

Ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro ntikiboneka mu mujyi wa Kigali gusa, kuko n'ahazwi nk'ikigega cy'imyaka uyu munsi na ho bararira. Mu karere ka Musanze na Rubavu uturere tuzwi kweza ibirayi, abaturage baho babwiye Ijwi ry'Amerika ko ikiribwa cy'ibirayi cyari kibafatiye runini, basigaye batakibasha kukigurira.

Iki kibazo gisa nk'ikiri mu gihugu hose, ni cyo gituma abaturage basaba Leta kureba uko yakiga ho, igiciro k'ibiribwa kikagabanuka. Abayobozi banyuranye bagiye basobanura zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro bizamuka, bagaragaza ko ikibazo cy'izamuka rya lisansi na mazutu kiza imbere mu byatumye ibiciro bizamuka ku masoko.

Imibare iheruka y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yagaragaje igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro mu kwezi gushize kwa munani 2022. Iyi mibare igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.9 ku ijana ugereranyije n'ukwezi kwa munani umwaka ushize, mu gihe mu byaro ryiyongereye ku kigero cya 23.6 ku ijana ugereranyije n'umwaka ushize.

Ivomo:VOA



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IMPURUZA-ku-biciro-bikomeje-gutumbagira-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)