Gasogi United yatsinze Bugesera FC, Sunrise F... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umunsi wa gatatu wa shampiyona wakomezaga, aho Bugesera FC yari yasuye Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ishaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ufungura.

Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM aho Bugesera FC yari yakoze impinduka zirimo Ruhinda Faruku wabanje mu kibuga, Hoziana Kennedy abanza hanze.

Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga

Nsabimana Jean
Muhinda Brian
Kato Samuel
Nkurunziza Seth
Ishimwe Saleh
Vincent Adams Kofi
Mucyo Aime
Odili Chkuma
Ssentongo Faruku
Nyandwi Theophile 

Amakipe yatangiye gukina ubona igisobanuro cy'umupira ntacyo, ndetse kuri buri kipe abakinnyi bagaragaza kutamenyerana. Gasogi United yageragezaga kunyuza umupira hasi, mu gihe Bugesera FC yateraga imipira miremire imbere ishaka Ruhinda Faruku wari wabanje ku icyenda.

Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga

Cuzuzo Aime Gael
Habimana Hussein
Kwizera Aimable
Bugingo Hakim
Nizigiyimana Abdul Karim
Niyitegeka Idrissa
Ngono Guy Herve
Hamiss Hakim
Ravel Max well Djoumekou
Rugangazi Prosper
Niyongira Dany

Ku munota wa 39 w'igice cya mbere ni bwo Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego kimwe rukumbi cyaranze uyu mukino, cyatsinzwe na Ravel Max well. Amakipe yombi yagiye kuruhuka aterekanye umukino ushamaje ariko Gasogi United yari iyoboye umukino.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiye gukora impinduka, Ndayiragije Etienne wa Bugesera FC yakuyemo Muhinda Brian, Kevin yinjira mu kibuga, mu gihe Ishimwe Saleh yasimbuwe na Mampuya. 

Igice cya kabiri Bugesera FC yagerageje gushaka uko yatangira kuganza Gasogi United ariko ukabona ko rwego rw'abakinnyi bayo ruri hasi.

Ku munota wa 72 Gasogi United nayo yakoze impinduka Kaneza yinjira mu kibuga asimbura Hakim. Bugesera FC nayo yahise ikora impinduka Ruhinda Faruku wari wagize umukino mwiza ava mu kibuga hijiramo Dushimirimana Olivier.

Abakinnyi nka Odili Chkuma, Vincent Adams ku ruhande rwa Bugesera FC nibo wabonaga basigaye mu kibuga batanga itandukaniro, ndetse banyuzagamo bagatera amashoti ya kure gusa nayo atagiraga icyo atanga.

Ku munota wa 81 Nyandwi Theophile ku ruhande rwa Bugesera FC yavuye mu kibuga hinjira Mustapha, naho Gasogi United ikuramo Rugangazi Prosper hinjiramo Ishimwe Kevin.

Max well Djoumekou ubwo yari agiye gutsinda igitego cy'amateka ariko umupira uca kuruhande

Ku munota wa 90 bamaze kongeraho iminota 4 y'inyongera, ku ruhande rwa Gasogi United Ngono Guy Herve yavuye mu kibuga asimburwa na Maripangu, Maxewell nawe asimburwa na Mugisha. Umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC iba itsinzwe imikino 2 yikurikiranya, ndetse Gasogi United irara ku mwanya wa mbere.

Umutoza Ndayiragije Etienne ntabwo ari kumva aho ibintu biri gupfira

Undi mukino wabeye i Gisenyi, Etincelles FC yari iherutse kunganya na Gasogi United yafashe Sunrise FC iyitsinda ibitego 2-1 nayo ibona amanota atatu ya mbere, ibitego bikaba byatsinzwe na Moro ku munota wa 43, Nzabonimana ku munota wa 82 naho Sunrise FC itsindirwa na Nyamurangwa ku munota wa 84.

Ubu Gasogi United iri ku mwanya wa mbere n'amanota 7 irusha inota 1 Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu gihe ikipe iri ku mwanya wa nyuma ari Marine FC na Bugesera FC zitarabasha gutsinda umukino. 

AMAFOTO: Ngabo Serge Mutuyimana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120943/gasogi-united-yatsinze-bugesera-fc-sunrise-fc-igwa-hafi-yikivu-120943.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)