FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa FDA cyahagaritse umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura inkorora abana n'abantu bakuru.

Iki kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kivuga ko cyahagaritse ikwirakwiza n'ikoreshwa ry'imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibindi bikoresho byo mu rwego rw'ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.

Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n'uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.

Ibaruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti "Ikurwa ku isoko ry'iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine) bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction) mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya."

"Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha."

Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n'ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/fda-yahagaritse-umuti-wari-umaze-imyaka-myinshi-ukoreshwa-mu-kuvura-inkorora

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)