DR Congo: Ingabo za Ukraine zari muri MONUSCO zatashye nyuma y'imyaka 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri DR Congo babuvuyemo barataha ku busabe bwa leta yabo, nk'uko bitangazwa na MONUSCSO.

Umunya-Bresil General Marcos Da Costa umugaba w'ingabo za MONUSCO yashimye umusanzu ingabo za Ukraine zatanze mu myaka 10 zimaze 'zifasha abaturageba DR Congo'.

UN igaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri.

Iri niryo tsinda nini ry'ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n'abasirikare b'inzobere muri kajugujugu z'intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk'uko amakuru yayo abyerekana.

MONUSCO ivuga ko kajugujugu za Ukraine zari zigize hafi 1/3 cya kajugujugu zayo muri DR Congo.

Muri Werurwe(3) nibwo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko rihamagara ingabo zose zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro gutaha zigafasha kurwana intambara n'Uburusiya.

Inzobere mu byo kubungabunga amahoro icyo gihe zagaragaje impungenge ku bikorwa by'ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitashye.

Ukraine ubu ihugiye mu bitero bya gisirikare byo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bwayo.

Mu minsi ishize ingabo zayo zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iz'Uburusiya no kwigarurira ibice bimwe n'imijyi byari byarafashwe n'Abarusiya.

Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya akomoza kuri uku kwigaranzura k'Uburusiya yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose.

MONUSCO, bumwe mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro bunini ku isi, burimo kugenda bufunga gahoro gahoro nyuma y'imyaka 22 muri iki gihugu.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-ingabo-za-ukraine-zari-muri-monusco-zatashye-nyuma-y-imyaka-10

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)