Clapton agiye gutangiza uruhererekane rwibit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda, ikinamico zizwi ni izitambuka kuri Radio zumvikanamo abakinnyi b'abahanga biherekezwa n'amajwi yumvikanisha ubutumwa baba bashaka gutanga n'ibindi.

Umukinnyi wa filime Mazimpaka Jones Kennedy we aherutse gutangiza ikinamico zitambuka kuri Televiziyo, mu mushinga yise 'Tarama Nige Editions'.

Ikinamico zo kuri Televiziyo zifite umubare munini w'abazikunda, mu bihugu hafi ya byose byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.

Itorero rya Mashirika ni bo bigeze kugerageza gukora ikinamico za Televiziyo, ariko baza gucika intege ahanini bitewe n'uko abantu batahise babikunda no kuba byari bishya mu maso yabo, dore ko bamenyereye ikinamico zo kuri Radio.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bibera ahantu hamwe ku gihe kizwi gihoraho hagamije gususurutsa 'Abanyarwanda binyuze mu ikinamico zikorwa imbona nkubone'.

Ati 'Ni ibitaramo bizajya biba bikabera aho, abantu tukabakinira imikino itandukanye ijyanye n'ibihe tugezemo cyangwa ingingo runaka iyo ari yo yose  tugamije kubasetsa, no kubigisha ubuzima muri rusange.'

Yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina ikinamico, n'abandi bashaka gukuza iyi mpano. Anavuga ko izi kinamico zizakinamo abakinnyi ba filime basanzwe bakorana, n'abandi 'tuzagirana imikoranire'.

Uyu mugabo avuga ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bikorwa na kompanyi yashinze ya DayMakers. Yongeraho ko yashingiye ku 'busabe bw'abantu benshi, bw'uko nta hantu babona' bashobora gusohokera bagiye kureba ikinamico imbona nkubone.

Clapton avuga ko n'ubwo hakenewe inzu zahariwe ikinamico, bazakora uko bashoboye bagakorera aho byashoboka mu rwego rwo gufasha abakunda iyi nganzo.

Ati 'Kuko umuco w'ikinamico ntabwo ukwiye gucika, usaga ikinamico nyinshi zibera kuri Radio izindi zibera mu Ntara hari abagiye kwigisha ibintu runaka ariko nta hantu hahoraho hazwi, umuntu ashobora kugenda akareba. Amatsinda akora ikinamico arahari, ariko itandukaniro ryacu ni uko ari iminsi ihoraho cyangwa se igihe gihoraho abantu bazajya bajya kuyireba bakayihasanga.'

Clapton wamamaye muri filime zirimo 'Seburikoko' yashishikarije ibigo by'ubucuruzi, abikorera n'abandi kumufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga 'kuko uzahuza abakinnyi b'ikinamico na filime kandi bakunzwe'. 

Clapton yatangaje ko agiye gutegura ibitaramo by'ikinamico yise "Isekere Theatre Nights' 


Ibi bitaramo bizagaragaramo abakinnyi ba filime n'abikinamico bazwi nka Rusine n'abandi 


Clapton avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho ibi bitaramo bizajya bibera

KANDA HANO UREBE AGACE  KA FILIME MUGISHA NA RUSINE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121089/clapton-agiye-gutangiza-uruhererekane-rwibitaramo-byikinamico-121089.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)