CAF CL: APR FC itsinze US Monastir, Abapolisi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, Stade Mpuzamahanga ya Huye yakiriye umukino w'ijonjora rya mbere ry'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa 'CAF Champions League' aho APR FC yatsinze Union Sportive Monastrienne y' i Monastir muri Tunisia.

Ni umukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y'i Kigali, uyoborwa n'abasifuzi b' i Burundi, batashye bafitiwe umujinya n'abakinnyi ba US Monastir bavuga ko basifuriwe nabi.

Igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC ni cyo cyatandukanije amakipe yombi, muri uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi bwa mbere mu mateka yayo.

Iminota 45 y'igice cya mbere, yaranzwe no gusatira cyane kwa APR FC yakiniraga imbere y'imbaga y'abafana bayo ndetse yashakaga kubona impamba yo kuzajyana muri Tunisia, mu mukino wo kwishyura uteganijwe mu mpera z'icyumweru gitaha.

Ku munota wa 78' w'umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yaboneje umupira mu izamu rya APR FC, we na bagenzi be bihutira kwishimira igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kurarira. Ibi byatumye abakinnyi b'abanya-Tunisia batera amahane ku basifuzi.

Nyuma y'iminota yose y'umukino yarangiye APR FC itsinze 1-0, abapolisi bihutiye mu kibuga, barindira hafi umutekano w'abasifuzi, ubwo hikangwaga ko bashobora gutezwaho impagarara n'abakinnyi ba US Monastir batari bishimiye imisifurire.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120831/caf-cl-apr-fc-itsinze-us-monastir-abapolisi-batabara-abasifuzi-120831.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)