Byongeye kunkura ivumbi ku maso - Pappy Patri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ni bwo Pappy Patrick yarokotse impanuka y'imodoka ariko Imana ikinga ukuboko. Yari kumwe na bagenzi be b'ubyiruko basengana berekeza ku mupaka wa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati "Twari tugiye muri camp y'ijoro rimwe n'itsinda ry'urubyiruko rw'abakristo ahantu bita Mclaren island, Long sault".

Avuga ko kubera kutamenyera uwo muhanda n'amakorosi menshi ndetse n'imodoka nyinshi zikagendera ku muvuduko wo hejuru, yaje kurenga umuhanda ariko ntiyagira icyo aba. Ati "Narenze umuhanda ngongana n'ibiti bikikije umuhanda, ariko mvamo ndi muzima".

Asobanura ko ibi byamubayeho byose "mu kanya nk'ako guhumbya ku buryo abo twari kumwe twahungabanyeho gato mu mutwe kubera 'unexpected inconvenience' [ibyo batari biteze]".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pappy Patrick yashimye Imana mu buryo bukomeye. Yavuze ko impanuka yakoze, yamuhumuye amaso abasha kubona imbaraga z'Imana kuri we. 

Ati "Imana yahabaye, turayishimira harimo nanjye kandi byongereye cyane kunkura ivumbi ku maso kugira nitegereze neze impuhwe n'imbabazi z'Imana bikinzigamye. "It is a wake up calling" niba hari ibyo ntari gutunganya neza niminjiremo agafu kuko igihe n'igihe nagenda nk'abandi bose".


Pappy Patrick yasutse amarira y'ibyishimo nyuma yo kurokoka impanuka

Avuga ko yabonye isomo rikomeye. Ati "Nacishijwe bugufi nanone no kwibuka ko iri cumbi ntazi igihe nzarivamo nkataha mu ijuru. Ubuzima bwacu burangira mbere y'uko tubimenya. Twitegure kuko n'abakomeye urupfu rurabapfukamisha bakabyemera kuko nta kujurira, urubanza ruba rwakaswe, icyemezo kuri wowe kuva ku Mana cyasinywe, aho niho rero mbonera ko ari "Nyakubahwa'".

Uyu musore uhimbaza Imana mu njyana zitandukanye akomeza avuga ko Imana "Idufiteho ububasha ariko twe ntabwo tuyifiteho". Ati "Mucyo tuyigandukire rero nk'uko umugeni agandukira umukwe. Umuntu yagenda ariko urwibutso rwiza rwasigara iteka". 

Arakomeza ati "Igikuru reka ijwi ryacu rizahore rishimira rihimbaza Imana no mu gihe ururimi rwanze kuvuga cyangwa mu gihe umubiri watashye, ubuhamya bwawe imusozi buzasigare bwirangira nk'aho nyirubwite akihibereye".

Pappy Patrick ati "Umenya agaciro k'ikintu iyo kikubayeho, ni na yo mpamvu abanyarwanda baca umugani ngo; "Ntawutinya ishyamba atinya icyo bahuriyeyo", kandi ngo "Igiti ntikigutokora ijisho kabiri". Kuba tukiriho ni amasengesho yanyu n'ubushake bw'Imana, turabishimiye".


Pappy Patrick amaze imyaka irenga 5 atuye muri Canada

Uyu muhanzi avuga ko nyuma y'indirimbo 'Nyakubahwa' aheruka gushyira hanze mu buryo bw'amashusho, ubu arimo kwisuganga ngo akore izindi. Avuga ko gukora indirimbo kuri we ari ugusenga kuko bituma yumva "wakwiherera ukaririmbira Imana wenyine indirimbo nyinshi nshya".

"[Kabone] naho yaba nta n'umuntu nu'mwe uhari, ugacurangira Imana, biruhura umutima kandi gusenga si ugusaba gusa. Indirimbo idufasha kumva wegereye aheza cyane kandi unyuzwe unishimiye Imana, Yesu Kristo, naho utasenga ngo uhanure, cyangwa uvuge indimi. Buri wese agira uburyo bwe aganira n'Imana, igikuru ni uko iba imwe y'ukuri nyayo Yesu".

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Nkurunziza Patrick ari we Pappy Patrick yavuze ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yise "Nyakubahwa",  yatekereje ukuntu umuntu aba ku isi akidegembya akora ibyo ashaka kandi hejuru ye hari "Nyiri Ububasha" wavuga rimwe hakagira ikiba, cyaba cyiza cyangwa ikibi kijya kuba Imana yavivuye.

Yavuze ko yiyemeje gucinyira inkoro Imana. Ati "Maze kubona aho umupira uri kurengera namenye ubwenge bw'aho kuwurengurira mbifashijwemo n'Imana. Umuvuno wanjye ni ugucinyira inkoro "Nyakubahwa Uhoraho Nyiribihe" nkamubyinira mu bwana, mu busore ndetse no mu masaziro uko azaba akinzigamye kose mu buzima nzaba mbayemo kuri iy'isi".

Arakomeza ati "Ubuzima nta formula bugira, ni yo mpamvu nkangurira buri umwe kwegera Imana kuko tutazi isaha n'umunsi kandi amaso aberaho kubona". 

"Ingero zirahari nyinshi z'abicuza gukorera no kwigiraho inshuti y'Imana bitagikunze cyangwa se bagashaka guhindukirira Uhoraho byimazeyo kubera ko ibyo bari biringiye bibatengushye. Si uguca urubanza ahubwo ibanga ni uko iyo uri kumwe nayo [Uhoraho], ntakigutungura cyangwa kigutere ubwoba kuko yanesheje n'urupfu".


Pappy Patrick aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Nyakubahwa"


Avuga ko Imana ari Nyakubahwa ashingiye ku kuba ari yo ishoboye byose


Yakoze impanuka y'imodoka ubwo we na begenzi we bajyaga ku mupaka wa Canada na USA

REBA HANO INDIRIMBO "NYAKUBAHWA" YA PAPPY PATRICK



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120828/byongeye-kunkura-ivumbi-ku-maso-pappy-patrick-arashima-imana-yita-nyakubahwa-yamurokoye-im-120828.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)