Byinshi kuri EDVISA - Igisubizo n'inzira yize... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari benshi bakuranye inzozi zo kuminuriza muri Canada ariko bakarinda bagera mu zabukuru batagiyeyo ndetse rimwe na rimwe batanabigerageje, biturutse ku bababwira amagambo y'urucantege ko kubona Visa yerekezayo ari ingorabahizi ndetse bamwe bakabwirwa ko bidashoboka.

Hari kandi benshi bagana inzira zimwe na zimwe zerekeza muri Canada ariko bakaririra mu myotsi ku ikubitiro, bitewe n'abambuzi bashukana ndetse n'abiyitirira gutanga Serivisi za Visa n'izindi zijyanye n'amasomo, bagamije kurya utwa rubanda.

Benshi mu bamamyi biba abantu bitwaje  kubeshya ko bafasha abakeneye kwiga muri Canada kimwe n'ibindi bihugu bya kure, usanga ntaho bakorera hazwi hahari, nta byangombwa byemewe bafite ndetse nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bakora izo Serivisi.

Inzira iba ndende ndetse ikagorana cyane iyo umuntu ashaka kwiga muri Canada ariko akaba adafite amakuru afatika ava ku bahabaye cyangwa abafite uburenganzira bwo gushakirayo abantu amashuri nk'uko bisobanurwa na Mulindabigwi Ignace uyobora ikigo cya EDVISA.

EDVISA ni ikigo kiyobowe n'impuguke ziganjemo ababaye muri Canada, gikorera mu mujyi wa Kigali, aho gifasha abashaka kwiga muri kaminuza zitandukanye za Canada, mu buryo bwemewe na Leta y' u Rwanda kandi bwizewe.

Murindabigwi Ignace washinze ikigo cya EDVISA, ni umunyarwanda umaze imyaka 18 atuye muri Canada, akaba ari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'abanjirira n'abasohoka muri Canada ndetse ari mu rugaga rw'abakora uwo mwuga rwitwa ICCRC.


Mulindabigwi Ingace

Mulindabigwi avuga ko impamvu hari abantu bavuga ko kubona VISA zo kujya kwiga muri Canada bigoye, ari uko akenshi nta makuru ahagije baba bafite.

Ati 'Ibya Canada mbikora nk'umuntu wabyigiye, ubifitiye uburenganzira, mu bunararibonye no mu byo tuba twarize ibyiciro byose bicamo tuba tubizi, icyo dusaba abantu ni ubufatanye kugira ngo inama tubagira bazikurikize uwo mushinga tuwufatanye kandi akenshi iyo tubikurikije tugera ku ntego zacu.'

Mulindabigwi avuga ko mu bihe bimwe na bimwe, ikigo cyabo kiganwa n'abantu batandukanye bababwira ko hari abandi bantu bababeshye ko bazafasha kubona VISA zibemerera kujya kwiga muri Canada ariko bikarangira batazibonye.

Ati 'Hari abajya baza kutugisha inama barabaciye amafaranga y'ikirenga ugasanga mu by'ukuri inzira baciyemo ari inzira zitaboneye. Hari abaza batubwira bati 'batwijeje ko bazatubonera visa mu gihe runaka, rimwe na rimwe ntibabake ibikenewe byose ukabona ko baba bagamije inyungu zabo.'


Mulindabigwi kandi avuga ko mu bo iki kigo cyafashije, barimo ababa barabanje gushakishiriza ahandi, ariko kubera guhabwa Serivisi zidasobanutse bagasa n'abacika intege, rimwe na rimwe bakumva ko kubona Visa bidashoboka, nyamara atari ko biri ahubwo byose bituruka ku babaha amakuru atuzuye.

Kazenga Kim Alain ni umwe mu bize muri Canada bafashijwe na EDVISA. Avuga ko yafashijwe n'iki kigo mu kubona Kaminuza, agatangira gukurikirana amasomo muri Nzeri 2017 kugeza asoje muri Kamena 2022.

Kazenga ushimira ubunyamwuga bwa EDVISA, avuga ko muri Canada yahakuye ubumenyi busanzwe bw'ishuri ndetse n'ubwo mu kazi kuko yahabonye imirimo, akaba yizeye kuzakoresha amahirwe yabonye agateza imbere u Rwanda.

Mully Christa ni undi munyeshuri wize muri Canada afashijwe na EDVISA. Avuga ko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa, nyuma EDVISA ikahagoboka.

Yagize ati "Nasabye Visa inshuro ebyiri binanirana, ariko nyuma naje kumenya Ignace 'Mulindabigwi' mubajije ko yamfasha, ansubiza ko bishoboka cyane. Yansobanuriye inzira zose dutangira bushya, amfasha gushaka 'Admission Letter' na Visa, nyuma birakunda, ubu ndi kuminuza muri Biomedical Science."

Guillaume Rutembesa ni umubyeyi wakoranye na EDVISA ikamufasha kubona VISA z'abana be bagiye kwiga muri Canada. Yemeza ko ari abanyamwuga batandukanye n'abandi baba bishakira indonke

Ati 'Bamfashije kwegeranya ibisabwa mbona visa z'abana kandi babashakira n'amashuri, ibyo rero bikaba ari ibintu bitandukanye n'ibindi bigo twumva kuko bo babikora mu buryo bwa kinyamwuga.' 


Rutembesa Guillaume wafashijwe na EDVISA

Mulindabigwi umaze imyaka 18 akorera muri Canada, mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by'Africa, yanashinze ikigo cyitwa Capella Immigration Service gikorera muri Canada, aho gifasha muri Serivisi z'ibyangombwa by'imikorere.

Kugeza ubu EDVISA imaze gufasha abanyeshuri b'abanyarwanda basaga 300 utabariyemo abandi bafashijwe na Capella Immigration Services kubona VISA mu byiciro bitandukanye.

Uretse gufasha abantu gukusanya ibyangombwa bikenewe, EDVISA ifasha abanyeshuri guhitamo amashuri na kaminuza byemerewe kwakira abanyeshuri mpuzamahanga.

EDVISA ifite icyicaro gikuru mu nyubako ya Makuza Peace Plaza muri block B muri etage ya 6, ni ikigo cyemewe kandi cyahawe uburenganzira na Leta y' u Rwanda. Gifasha abanyeshuri kwiga muri kaminuza zikomeye zo mu mijyi myiza ya Ottawa, Montreal, Edmonton, Quebec, Toronto n'ahandi hose muri Canada.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120832/byinshi-kuri-edvisa-igisubizo-ninzira-yizewe-ku-bashaka-kwiga-muri-canada-120832.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)