Bitewe n'umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwasubitse inteko rusange yariteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu bitewe n'umuganda usoza ukwezi uzaba uhari bayimuraho icyumweru kimwe imbere.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yasohotse inyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe y'urucaca, iyi kipe yamenyesheje abanyamuryango bayo ko izaba ku itariki ya 1 Ukwakira 2022.

Mu rwandiko, ubuyobozi bwagize buti'Dushyingiye ku bitekerezo bya benshi mu banyamuryango ba KIYOVU SPORTS

ASSOCIATION, Ubuyobozi bubamenyesheje ko inteko rusange yari iteganyijwe taliki ya24/09/2022 yimuriwe taliki ya 01/10/2022 saa tatu za mu gitondo kuri hotel Igitego I remera;Ibyari ku murongo w'ibyigwa ntibihindutse.'

Muri iyo baruwa yasinywe na Mvukiyehe Juvénal bagize bati 'Abanyamuryango bose bemerewe kwitabira inteko rusange baba barishyuye cyangwa batarishyura umusanzu wabo, Dukomeje kubashimira ku bufatanye bwiza bukomeje kuturanga.'

Inteko rusange yimuriwe tariki 1 Ukwakira 2022,  ariko abazayitabira  bagomba kuba baramaze kwishyura byibuze amafaranga y'umunyamuryango wa Kiyovu Sports Association 50,000 RWF bisabwa buri mezi atandantu cyangwa yarishyuye yose 200,000 RWF.

The post Bitewe n'umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bitewe-numuganda-rusange-uteganyijwe-mu-mpera-ziki-cyumweru-kiyovu-sports-yasubitse-inteko-rusange-iyishyira-mu-ntangiriro-zukwakira-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-numuganda-rusange-uteganyijwe-mu-mpera-ziki-cyumweru-kiyovu-sports-yasubitse-inteko-rusange-iyishyira-mu-ntangiriro-zukwakira-2022

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)