AS Kigali yatsikiriye i Mahanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yihagazeho mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup inganya na ASAS Télécom yo muri Djibouti ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi ba AS Kigali bagerageje gushaka igitego yaba mu gice cya mbere n'igice cya kabiri ariko amahirwe arabura kuko nka Haruna Niyonzima yabuze uburyo bubiri bwari bwabazwe imbere y'izamu.

Muri uyu mukino, ikipe ya ASAS yari ifite uburyo bwo gusatira rimwe na rimwe ikanahusha uburyo bwabyara ibitego kuko yanagize umupira wagonze igiti cy'izamu rya Ntwari Fiacre.

Nyuma yo kubona ko ubusatirizi butari kubikora neza, umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo yaje gukora impinduka akuramo Tuyisenge Jacques ashyiramo Nyarugabo Moise waje asangamo Shaban Hussein.

AS Kigali yakomeje gukina ishaka impamba yayigeza mu mujyi wa Kigali mbere y'uko haba umukino wo kwishyura, gusa ntabwo byakunze.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri saa Cyenda.

Mu gihe AS Kigali izaba ibashije kwitwara neza mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera ASAS, yazahura na A Nasry yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Abakinnyi umutoza Cassa Mbungo André yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga ni Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kakule Mugheni Fabrice, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Hassan Rugirayabo, Niyonzima Olivier Seif, Ahoyikuye Jean Paul, Kwitonda Ally, Juma Lawrence na Shabani Hussein Tchabalala.

11 ba AS Kigali babanjemo
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Haruna Niyonzima yari ahagaze neza
Tchabalala ntako atagize ariko biranga
Wari umukino utoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsikiriye-i-mahanga-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)