Agahinda ka Bruce Melodie wishyuye akongera agafungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yumvikanye avuga ko ideni yishyuzwaga mu Burundi yaryishyuye ariko n'ubundi bikaba iby'ubusa akagumya agafungwa yishyuzwa miliyoni z'umurengera.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie yagiye i Burundi aho yari afiteyo ibitaramo 2 icyo ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

Akigera muri iki gihugu yaje gufatwa arafungwa ashinjwa ubwambuzi yakoreye uwitwa Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo i Burundi 2018 ariko ntageyo.

Uyu mugabo yishyuzaga Bruce Melodie ibihumbi 2 by'amadorali nk'amafaranga yari nyamuhaye mbere ndetse na miliyoni 30 z'Amarundi yakoresheje ategura iki gitaramo.

Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yumvikana Bruce Melodie mu gahinda asobanura uko iki kibazo giteye.

Ati 'Uko bimeze ubu ngubu, nahawe miliyoni 2 zo kuza kuririmba i Burundi mu 2018 ariko hari n'andi mafaranga ngomba kuzahabwa mpageze hanyuma haba impamvu itanturutseho ariko amasezerano yavugaga ko ikibazo cyose cyaza kidatewe n'umuhanzi cyangwa n'uwateguye igitaramo cyaba, nta ruhande na rumwe rukwiye kubiryoza.'

Yakomeje avuga ko bagerageje kumvikana ndetse n'ibyo basabwaga bakabyishyura ariko bahita bongera baramufunga bamusaba izindi miliyoni 30 z'indishyi y'akababaro.

Ati 'Byabaye birarangira banyaka miliyoni 60 (z'amarundi) tuvugana na bo tubaha miliyoni 30 mu buryo bwo koroshya ikibazo, ibyo birangiye turayabaha miliyoni 30 z'amarundi baratubwira ngo ntabwo zihagije twongere tubahe izindi 30 ni ko guhita bansubizamo.'

Ku munsi w'ejo ubwo yari afunguwe mbere gato y'uko yongera gufungwa, Bruce Melodie yari yatangaje ko nta kintu na kimwe cyamubuza gutaramira Abarundi ko yiteguye gukora ibi bitaramo.

Bruce Melodie yishyuye arongera arafungwa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-ka-bruce-melodie-wishyuye-akongera-agafungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)