Abasore 2 b'impanga bashatse umugore umwe kubera urukundo bakundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavandimwe b'impanga basa muri Kenya baciye ibintu kuri interineti nyuma yo kuvuga ko bashakanye n'umugore umwe kandi vuba aha bazakira umwana wabo wa mbere.

Aba basore bagaragaye bambaye amashati asa, batumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwerekana ko basangiye uburiri bumwe.

Muri videwo yashyizwe kuri You tube yashyizwe hanze n'uwitwa Nicholas Kioko, yagaragaje izi mpanga zivuga ko zitunze umugore umwe kandi ko bafitanye umubano ukomeye.

Impanga Teddy na Peter bavuze ko batarashyingiranwa na Emily byemewe n'amategeko nubwo baba mu nzu imwe kandi bidatinze bagiye kubyara umwana wabo wa mbere.

Teddy yagize ati: "Turi umuryango, dore umugore wacu, njye na murumuna wanjye, turi impanga.Dusangiye umugore umwe kuko turi impanga.Turabana, dusangiye uburiri bumwe. Turi impanga.

Ku ruhande rwe, Emily yagize ati 'Bombi ni abatware banjye. Mbakunda bombi. "

Uyu mukobwa yavuze ko yahuriye ku rusengero kandi ahana nimero na Peter utari ufite terefone akoresha iya murumuna we baravugana.

Peter yavuze ko uyu mukobwa amaze kubabwira ko atwite, bemeye inshingano kuko bafitanye umubano ukomeye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasore-2-b-impanga-bashatse-umugore-umwe-kubera-urukundo-bakundana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)