Yageze muri Afurika y'Epfo!!!Kiyovu Sports yazanye umukinnyi wakinnye muri Bafana bafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'imyaka 27 ukomoka muri Afurika y'Epfo,Riyaad Norodien wanakiniye Bafana Bafana,yageze mu Rwanda, aho aje mu ikipe ya Kiyovu Sports azanwe na Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal.

Uyu musore wakiniye amakipe akomeye muri Afurika y'Epfo nka Ajax Cape Town,Orlando Pirates,Platnum Stars na Cape Town City,aje gufasha Kiyovu Sports guhangayikisha abakeba ikegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu mukinnyi kandi yanakiniye ikipe ya DC Motema Pembe yo muri RDC ari naho yaherukaga mbere yo kuza muri Kiyovu.

Nyuma yo kuzana abanya Sudan 2 ndetse akagura n'abandi bakinnyi bo mu Rwanda barimo Iradukunda Jean Bertrand,Juvenal yageze no muri Afurika y'Epfo kugira ngo arebe ko yaha igikombe Kiyovu imyaka isaga 30 itazi uko gisa.

Uyu mukinnyi yamaze kugera i Kigali ubu aratangirana imyitozo n'abandi ku Ruyenzi,Ntabwo turabasha kumenya ibijyanye n'amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

Umwaka ushize yatozwaga na Landeut uzatoza Kiyovu mu mwaka w'imikino ugiye kuza ndetse ubushize yari muri DCMP.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yageze-muri-afurika-y-epfo-kiyovu-sports-yazanye-umukinnyi-wakinnye-muri-bafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)