UBURAKARI ku ifungwa rya Mugabekazi ritavugwaho rumwe kubera ikanzu yambaye muri Kigali Arena #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamategeko umwunganira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko umukiliya we atagombaga gufungwa.

Igitaramo Mugabekazi yari yitabiriye ni icy'umuhanzi Julien Bouadjie, uzwi cyane nka Tayc, Umufaransa ukomoka muri Cameroun.

Cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena i Kigali ku itariki ya 30 y'ukwezi kwa karindwi, cyitabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko ifoto yafashwe muri icyo gitaramo ari yo yatumye atabwa muri yombi na polisi ku itariki ya 7 y'uku kwezi kwa munani, imushyikiriza urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha.

Mu iburanisha ryo ku wa kane, ubushinjacyaha bwamureze gukorera ibiterasoni mu ruhame, nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bibivuga, bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y'agateganyo.

Mu kwiregura, Mugabekazi avuga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari ko byagenze abapolisi bari ku muryango w'iyo nyubako batari kuba bamwemereye kwinjira.
Avuga ko mu gitaramo hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.

Kuri Twitter, bamwe bagaragaje ko babajwe cyane n'ifungwa rya Mugabekazi.

Umuhanzi w'imivugo, Malaika Uwamahoro, yanditse ati : "Mujye mutwica tukivuka niba mutazatwemerera kubaho".

KILL US AT BIRTH IF YOU ARE NOT GOING TO LET US LIVE. #FreeLiliane NOW !

â€" Malaika Uwamahoro Kayiteshonga (@MalaikaWamahoro) August 18, 2022

Mugabe Robert we yavuze ko "igitekerezo cyo kugenzura imyambarire y'abagore kigaragaza ikibazo gishingiye ku bantu bo mu bihe bitandukanye.

"Leta ikwiye kwibanda ku bintu bikomeye nk'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ifaranga rita agaciro, ikiguzi cy'imibereho kiri hejuru aho kuyobya uburari ijya mu bibazo bito".

The idea of policing women dress code show generational conflict. Government should focus on serious things like fuel hike, inflation, high cost of living than diverting the attention to minor issues.

â€" Mugabe Bob (@MugabeBob) August 14, 2022

Asubiza Mugabe, uwiyita "proud african", yabajije ati : "ahubwo se igihugu kidashingiye ku muco nikihe ?

"wazaretse umugore nabana bawe bakambara nyampenure uzambaze umusaruro nyuma".

David Butera we yakomoje ku kindi gikorwa cyari cyateguwe na leta, aho umwe mu bari bakitabiriye nta kibazo yahuye na cyo.

And meanwhile at an official govt sponsored event...Chogm fashion https://t.co/JVmnw9EjT3 pic.twitter.com/4OyM1yyDQP

â€" David Butera (@Butdavie) August 18, 2022

Sanny Ntayombya we yavuze ko ibyabaye kuri Mugabekazi birenze kumutera isesemi, ajya inama ati : "... niba ari ikintu kikubangamiye, reba hirya. Ntabwo bigoye rwose Banyarwanda bagenzi banjye".

We really need to stop policing women's bodies (and clothes). It's weird. My advice, if something is bothering your sensibilities then just avert your eyes. It's really not that hard my fellow Rwandans.

â€" Sanny Ntayombya (@SannyNtayombya) August 12, 2022

Hari amakuru amwe avuga ko Mugabekazi yaba yafunguwe by'agateganyo, ariko Vincent Ndikumana, umunyamategeko umwunganira, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko atifuza kugira icyo abivugaho, avuga ko "ari muri état yari asanzwemo", ariko atasobanuye.

Gusa yavuze ko umukiliya we atari kuba yaraburanye ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo kuko itegeko riteganya ko icyaha akurikiranweho gihanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri iyo umuntu agihamijwe n'urukiko.

Ko rero uburana kuri iyi ngingo y'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ari uhanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

Ndikumana avuga ko indi impamvu umukiliya we atari gufungwa ari uko afite abishingizi bo kuriha ingurane, ndetse icyaha akurikiranweho kikaba atari icy'ubugome.

Mu kiganiro kuri televiziyo y'igihugu muri uku kwezi kwa munani, umuvugizi wa polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko polisi itazemera "kwambara impenure".

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi we yavuze ko ibyo atari umuco.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBURAKARI-ku-ifungwa-rya-Mugabekazi-ritavugwaho-rumwe-kubera-ikanzu-yambaye-muri-Kigali-Arena

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)