Navuga ko dufite umutwaro uremereye – Migi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi] ahamya ko we na bagenzi be bakinana muri Police FC bafite umutwaro ukomeye wo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona, igikombe itazi uko kimera kuva yashingwa.

Ubwo berekanaga abakinnyi ba Police FC izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2022-23 ku wa Gatatu w'iki cyumweru, ubuyobozi bwa Police FC bwavuze ko kimwe mu byo basabye umutoza Mashami Vincent wasinye umwaka umwe harimo ko bamusabye kwegukana igikombe cya shampiyona, yakibura akegukana icy'Amahoro.

Mugiraneza Jean Baptitse Migi wahoze akinira KMC muri Tanzania akaba yarasinyiye Police FC ndetse bikaba binavugwa ko ari we ushobora kugirwa kapiteni w'iyi kipe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukora cyane kugira ngo arebe ko ibyo bakoze muri APR FC (ikipe yakiniye bagatwarana ibikombe) babikora no muri Police FC.

Ati 'Ntabwo byoroshye ariko turashaka kureba ko ibyo twakoze muri APR FC twabikora no muri Police FC, ni ikipe itagize icyo ibuze, ihembera igihe, turifuza gukorera hamwe nka police FC (…) impamvu idatwara igikombe navuga ko nta gitutu kinshi baba bariho, ubuyobozi bukwiye gusa n'ubudushyira kuri icyo gitutu.'

Yakomeje kandi avuga ko kwiha intego yo gutwara igikombe bitoroshye kuko ari nko kwikorera umutwaro uremereye cyane ko ari ibintu itegeze ikoraho.

Ati 'Ibyo ni byo, navuga ko dufite umutwaro uremereye kugira ngo tugeze kuri Police FC ku byo itarageraho birimo n'igikombe cya shampiyona, birashoboka kuko urebye ikipe dufite n'abakinnyi barimo ni abantu bamenyereye shampiyona.'

Migi akurikije abakinnyi Police FC ifite, ahamya ko bishoboka cyane kuba bahanganira igikombe bakanacyegukana. Migi yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na APR FC zo mu Rwanda, Azam FC na KMC FC zo muri Tanzania ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/navuga-ko-dufite-umutwaro-uremereye-migi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)