#rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndagijimana Felecien uri mu kigero cy'imyaka 30  arakekwa kwica Karangwa Moise uri mu kigero cy'imyaka 60, Uyu ukekwa yari asanzwe acumbitse (akodesha) kwa nyakwigendera.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z'ijoro zo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, bibera mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gatare mu Karere ka Gasabo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gasharu, Mukantwari M.Sandrine ,yabwiye UMUSEKE ko umugabo ukekwa yari asanzwe afitanye Ibibazo na nyakwigendera ahanini bitewe n'uko atishyuraga icumbi.

Asobanurira umunyamakuru yagize ati'Amakimbirane yari ahari ni uko amaze igihe mu nzu atari kwishyura,yari yarasabwe kuva mu nzu,ntabikore. Akajya kunywa, akaza avuga nabi atongana ku manywa, arongera aragenda.

Atashye nimugoroba, ataha nabwo ari kuvuga yitotomba, kubera ko yari afite amarembo abakodesha abapangayi binjiriramo, nyiri nzu agira ngo wenda abandi (abakodesha) bamukingiranye, abyuka agiye kumukingurira, akimara gusohoka ahita amutera icyuma (tourne-vis) mu mutwe.'

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakemura ibibazo hatajemo amakimbirane.

Yagize ati' Abaturage ni uko bakwirinda amakimbirane, niba umuntu adafite ubushobozi bwo kuba yakwishyura inzu ntabwo agomba kuyigwatira cyangwa se kwanga kuyivamo, ikiza ni uko yakumvikana na nyiri nzu. Abaturage ni ukujya baganira, bakagerageza kugaragaza bibazo bafite aho kubyiherana, n'ubwiwe akagerageza kubyumva kugira ngo impande zose zibashe koroherana.'

Ukekwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kinyinya.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise utwarwa ku Bitaro bya Nyarugenge mu gihe utegerejwe ko gushyingurwa.
@UMUSEKE

The post appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/29/12751/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)