AMAFOTO: Yanga yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yanga watangiye saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo umurambo wa nyakwigendera wakurwaga mu buruhukiro bw'ibitaro bya Polisi ku Kacyiru ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti n'umuryango wa Yanga wagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa 'New Life Bible Church'.

Nyuma y'isengesho abitabiriye umuhango wo guherekeza Yanga, bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we ugomba gushyingurwa.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Yanga, wabaye kuri uyu wa Mbere mu gihe mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 habayeho igitaramo cyo kwizihiza ubuzima yabayemo.

Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y'Epfo aho yarari kwivuriza.

Buri wese wafashe ijambo yaba mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Yanga ndetse no mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro yashimiye Leta y'u Rwanda yabafashije mu kugira ngo umubiri w'uyu mugabo ubashe kugezwa mu Rwanda.

Junior Giti yashenguwe n'urupfu rw'umuvandimwe we

Umugore wa Yanga yagerageje gukomera nubwo bitari byoroshye

Umugore wa Junior Giti nawe ari mu basabiraga isengesho Yanga



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yanga-yashyinguwe-mu-cyubahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)