Header Ads Widget

Technology

Musanze : Ahaherutse kubera impanuka habereye indi yahitanye uruhinja #rwanda #RwOT

Muri aka gace ko mu muhanda uva Nyabihu werecyeza mu Mujyi wa Musanze, haherutse kubera impanuka y'umunyegare wamanutse yahoreye yerecyeza Nyakinama agasanga imodoka zirimo ikamyo y'iya RDF ziri mu nzira, agahita azisekuramo.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, yakomerekeyemo abana babiri bari bahetswe n'umunyegare.

Iyi yo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, aho uwari utwaye iyi modoka yatobokesheje ipine, agahita ata umurongo yarimo agahita yerecyeza mu mukono w'abanyamaguru akagonga abantu batanu barimo umukecuru, abagore babiri barimo uwari ufite utwana tubiri.

Akana kamwe muri utu twana twari dufitwe n'uyu mubyeyi twahise tugwirwa n'umubyeyi, kahise kitaba Imana.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ahaherutse-kubera-impanuka-habereye-indi-yahitanye-uruhinja

Post a Comment

0 Comments

Nature