Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk'ubw'imfungwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cy'Ubwongereza, kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru hari imyigaragambyo ikomeye cyane y'abimukira bacumbikiwe mu nzu yitwa 'Milton Hilltop' iri mu mujyi wa Carlisle, hafi y'umupaka w'icyo gihugu na Ecosse. Abigaragambya bamaze kwangiza ibintu bitabarika, binubira kuba bari mu nzu imeze nk'iy'imbohe, ubuzima bwaho ngo bukaba ntaho butaniye n'ubw'imfungwa.

Abo bimukira bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, nko kubacunaguza ngo bataye ibihugu byabo baza gusabiriza no gusahura umutungo w'abasoreshwa b'Abongereza. Ngo bararwara ntibavurwe uko bikwiye, ibyo kurya no kunywa bitanahagije nabyo ngo babibajugunyira nk'ujugunyira imbwa, n'ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu

Ubuyobozi bwa Sosiyete 'Serco'ifitanye amasezerano na guverinoma y'Ubwongereza yo kwita ku bimukira, bwabwiye iitangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abimukira biyongera buri munsi, bigasaba imbaraga nyinshi zo kubitaho.

Aba bimukira biganjemo abakomoka muri Aziya, Uburayi bw'Uburasirazuba na Afrika, bakaba bahunga ibihugu byabo kubera ahanini intambara n'ubukene. Bagera mu Bwongereza nyuma y'ibizazane bikomeye bahurira nabyo mu nzira, umubare minini ndetse ukaba ari uw'abapfa bataragera ku nzozi zo gutura muri'paradizo'.

Aba kandi bari mu bagombaga kwimurirwa mu Rwanda mu gihe batarabona ibyangombwa bibemerera gutura mu Bwongereza, nk'uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata uyu mwaka .

Ni amasezerano agamije kurokora ubuzima bw'abantu biyahura buri munsi mu nzira zibatwara ubuzima, bashakisha uko babona ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w'Uburanyi. Itsinda rya mbere ry'abimukira 50 ryagombye kuba ryarageze mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera impamvu za politiki iyo gahunda isa n'ishyizwemo ibihato.

Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko yemeye kwakira abo bimukira bo mu Bwongereza nk'uko yakiriye abavuye muri Libiya na Afganistan, mu rwego rwo kubasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Muri ya migambi yabo mitindi yo kubangamira gahunda zose z'u Rwanda ariko, bamwe mu babeshya ko baharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Amnesty International, ndetse n'indi miryango nka HCR ifite inyungu mu gihe abimukira baba bagumye mu Bwongereza, barashikoye, bemeza ko nibagera mu Rwanda bazafatwa nabi, maze gahunda yo gutabara abo bantu itangira kugenda biguruntege. Magingo aya iki kibazo kiri mu nkiko, zikaba arizo zizafata umwanzuro ku ishyirwa mu bikorwa by'ayo masezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza.

Kuba abimukira baragumishijwe mu Bwongereza none bakaba binubira uko bafashwe, byagombye kuba ikimwaro kuri abo biyita'impirimbanyi z'uburenganzira bw'ikiremwamuntu'. Isi yose yagombye kubona ko ibyegeranyo by' abo batekamutwe n'ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda, ari andi mayeri yo kwishakira indonke, kabone n'iyo ibihumbi by'abantu byakomeza gupfa nk'abatikirira mu nyanja ya Miditerane bagerageza guhungira mu Burayi.

 

The post Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk'ubw'imfungwa. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-bwongereza-ba-bimukira-bagombye-kuba-baroherejwe-mu-rwanda-bari-mu-myigaragambyo-ikomeye-binubira-ubuzima-nkubwimfungwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-bwongereza-ba-bimukira-bagombye-kuba-baroherejwe-mu-rwanda-bari-mu-myigaragambyo-ikomeye-binubira-ubuzima-nkubwimfungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)