Ku isegonda rya nyuma Rayon Sports yasinyishije 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa nyuma w'isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, Rayon Sports yaraye isinyishije rutahizamu w'umunya-Mali Boubacar Traoré wari umaze iminsi mu Rwanda ndetse n'umunyezamu, Ramadhan Kabwili ukomoka muri Tanzania.

Aba bakinnyi bombi bakaba buri umwe yasinye amasezerano y'umwaka umwe w'imikino.

Boubacar Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2022 ariko ntiyahita asinya kubera ko iyi kipe yari yaketse ko afite ikibazo cy'imvune.

Gusa we yababwiye ko imvune afite itamubuza gukina kuko amaze igihe kinini ayikiniraho, byabaye ngombwa ko bagomba kumugeragereza ku mukino wa gicuti bakinnye na Vipers SC ku wa Mbere w'iki cyumweru, nyuma ni bwo bahisemo kumuha amasezerano.

Rayon Sports ikaba yasinyishije umunyezamu Ramadhan Kabwili wakiniraga ikipe ya Yanga muri Tanzania, akaba yari umunyezamu wa kabiri w'iyi kipe.

Aba bombi bakaba baje gufatanya na Rayon Sports mu rugamba rwo gushaka igikombe mu mwaka w'imikino wa 2022-23 uzatangira ku wa Gatanu w'iki cyumweru.

Boubacar Traoré, rutahizamu ukomoka muri Mali yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umyaka umwe
Ramadhan Kabwili yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-isegonda-rya-nyuma-rayon-sports-yasinyishije-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)