Gutungurana mu Mavubi yahamagawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi 24 bazavamo abazakina na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

Muri rusange abakinnyi umutoza yahamagaye ntabwo barimo abakinnyi nka Omborenga Fitina ndetse na Manishimwe Djabel ba APR FC bari bamenyerewe mu ikipe y'igihugu ariko muri iyi minsi ntabwo bahagaze neza mu ikipe ya bo.

Hahamagawe kandi Haruna Niyonzima wa AS Kigali utari wahamagawe mu ikipe y'igihugu yakinnye na Mozambique na Senegal.

Nyuma y'igihe kirekire, rutahizamu Jacques Tuyisenge na we yongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, ni nyuma y'iminsi mike asinyiye AS Kigali.

Ukundi gutungurana kwabayemo ni Ganijuru Elie wa Rayon Sports wayamagawe ku nshuro ye ya mbere mu Mavubi.

Amavubi yahamagawe akaba azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura umukino ubanza aho Ethiopia izakirira u Rwanda kuri Uwanja wa Mkapa tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022. CHAN ikaba izabera muri Algeria umwaka utaha.

Abakinnyi umutoza yahamagaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/gutungurana-mu-mavubi-yahamagawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)