Jabana: Biyubakiye ibiro by'Umudugudu byatwaye miliyoni 37Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biro byuzuye bitwaye arenga miliyoni 37Frw bikaba bifite ibyumba bitandukanye birimo, ahazakorera umukuru w'Umudugudu, Ushinzwe umutekano n'ushinzwe Iterambere n'icyumba mberabyombi kizajya kiberamo Inama.

Iyi nzu yubatswe ku musanzu w'abaturage 2901 baba mu ngo 377.

Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu wa Rebero babwiye IGIHE, ko bahisemo kwiyubakira ibiro kugira ngo bakemure ibibazo bitandukanye bahuraga nabyo birimo gusanga abayobozi babo mu ngo zabo, kubura aho bakorera inama n'ibindi.

Bemeza ko nyuma y'uko batashye ibiro by'Umudugudu wabo batazongera kujya bicwa n'izuba cyangwa banyagirwe igihe bakoresheje inama.

Uwitwa Mushimiyimana Sylvie, yagize ati ' Mbere twashakaga nka serivisi ugasanga tugiye gusanga mudugudu iwe cyangwa ushinzwe imibereho myiza ugasanga birabangamye cyane kuko hari n'ubwo umuntu yajyag akubareba nijoro kandi atari byiza ariko ubu umuntu azajya agenda abasange ku biro.'

Umukuru w'Umudugudu wa Rebero, Damascene Nyabyenda, we avuga ko ibi biro by'umudugudu binafite ibyumba bizajya byinjiza amafaranga buri kwezi azajya akemura bimwe mu bibazo bitandukanye bijya bigaragara mu batuye muri aka gace.

Ati ' Hari igihe habonekaga abaturage bagize ibibazo babuze uko bishyura mituweli ariko kuko twubatse n'inzu mberabyombi izajya iberamo inama ishobora gukodeshwa nk'ibihumbi 150Frw kandi hakaba hari n'ibyumba bizajya bikadeshwa ibihumbi 100Frw, ayo mafaranga yose akinjira ku kwezi azajya akemura utwo tubazo twagaragaraga.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kwiyubakira ibiro by'umudugudu ari intanga rugero.

Yagize ati 'Ni igikorwa cy'intanga rugero kigaragaza ubushobozi bw'abaturage, twacyakiriye nk'igikorwa cy'indashyikirwa cyane indi midugudu ikwiriye kureberaho kuko kigaragaza ko iyo abaturage bayobowe neza ntacyo batageraho.'

Nawe yashimangiye ko Akagari ka Kabuye uyu mudugudu wa Rebero uherereyemo ibiro gakoreramo atari ibyako ndetse bari gushakisha ubutaka bw'aho ibiro byako n'Iby'Umurenge wa Jabana byazubakwa.

Abaturage bo muri Jabana biyubakiye ibiro by'Umudugudu byatwaye miliyoni 37Frw
Ibi biro by'umudugudu byuzuye bitwaye 37.875.000 Frw
Umukuru w'Umudugudu wa Rebero. Damascene Nyabyenda yavuze ko kubona aho bazajya bakorera bigiye gutuma barushaho gutanga serivisi nziza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jabana-biyubakiye-ibiro-by-umudugudu-byatwaye-miliyoni-37frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)